Umubyeyi yakubise bikabije umukobwa we amuziza ko atereta umusore nawe akunda

0
314
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umubyeyi wo muri leta y’Anambra mu gihugu cya Nigeria yakubise umukobwa we yibyariye nyuma yo gutahura ko umusore akunda cyane acudicanye n’uwo mukobwa we.

Nk’uko raporo ya Edujandon ibitangaza, ngo iyi mirwano yatangiye igihe umugore afata umukobwa we ari kumwe n”umusore mu cyumba.

Amakuru avuga ko uyu musore yari asanzwe ari umukiriya muri resitora y’uyu mugore ku isoko rya Ochanja, hafi ya Onitsha, aho umukobwa we na we afasha nyina.

Umuturanyi waganiriye n’abanyamakuru yavuze ko ibibazo byatangiye igihe uyu mukobwa yatangiraga gukundana n’umusore uzwi ku izina rya ‘Oga Dubai’.

Ati: Ntabwo yari azi ko nyina n’uriya musore ‘[ Oga Dubai’ bari basanzwe bakundana rwihishwa.”

Umubyeyi ngo yabanje gutuza atekereza ari ubucuti busanzwe ubwo umusore yagarukaga muri Resitora.

Akinjira umukobwa yaramwegereye aramuhobera aramusoma biratinda.

Umubyeyi yahise asimbukira umukobwa we barafatana bararwana, gusa nyina akarusha imbaraga umukobwa we.

Rimwe umubyeyi yakurikiranye umukobwa we mu rugo rw’uwo musore asanga koko barakundana mu ibanga ntiyasakuza.

Umugore yongeye gusemburwa ababonye basomana maze umugore atangira gukubita umukobwa we, umukobwa yirwanaho maze aciraho imyenda nyina.

Niko guhita amukubita ntampuhwe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here