Umudepite yafashwe amashusho areba filimi z’urukozasoni, mu nama yigaka ku Ngengo y’Imari

0
1608
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umufotozi w’ikinyamakuru Daily News yatunze camera umudepite yabonaga watwawe cyane atungurwa no gusanga yarimo areba filime z’urukozasoni mu Nteko ubwo barimo bagezwaho Ingengo y’imari ya Leta ya 2021, byabaye ku wa 16 Nzeri 2020.

Nk’uko raporo y’iki kinyamakuru ibivuga, uyu nyakubahwa ngo yari afatiye akaruhuko muri telefone ye kuko ubundi iyi nama ivuga ku ngengo y’imari ibatesha umutwe cyane.

Daily News ariko ikanongeraho ko abadepite bo muri Thailand atari ubwa mbere, ko aba bayobozi bakunda kwirebera filimi z’urukoza soni, ko hari undi nawe waguwe gitumo arimo kuzireba bari mu nama yo guhindura Itegeko Nshinga.

Abagize icyo bavuga bose, baneguye uyu muyobozi kuri Video imara iminota icumi ubwenge bwavuye mu nama, bakavuga ko biteye isoni ku muyobozi wo kurwego nk’urwe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here