Umugabo inzuki zisaga 60000 zamwuzuye ku mutwe abuza abantu kuzimukuraho, avuga ko ari inshuti ze birabatungura (amafoto).

0
323
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu gihugu cy’ubuhinde umugabo uzwi ku izina rya Nature M.S usanzwe akora akazi ko korora inzuki, yaje gutungura abantu ubwo inzuki nyinshi zamwuzuragaho zikamupfuka umutwe maze akavuga ko ntakibazo afite inzuki ari inshuti ze za mbere.

Nature w’imyaka 24 avuga ko yizera inzuki ze, kuko yazoroye kuva kera afite imyaka igera kuri 7 akorana nazo ndetse zimwisanzuraho uko zishatse.

Uyu mugabo yaje gutwara n’igihembo cya Guiness record cy’umuntu ushobora kuzurwaho ni inzuki ku mutwe akamara akanya karekare kuko ngo Nature amara amasaha agera kuri 4 n’iminota 10 ndetse n’amasegonda 5.

Youth spends 4 hrs with head covered by bees | Kozhikode News ...

Uyu mugabo warufite se yitwa Sajayakumar yari uwambere mu bavumvu bategura ubuki buryoshye ku Isi, yatangaje ko kuba inzuki zimwuzuraho byatangiye kera cyane akiri muto kandi atajya arumwa nazo. Kuri we ngo aba yumva ari kumwe n’inshuti ze.

Nature avuga ko kunshuro ye yambere yafashe umwamikazi w’inzuki mu ntoki maze zigahita zimwuzuraho akagira ubwoba ariko agenda abimenyera abifashijwemo na se, ubu noneho zimuzaho nk’imikino akina nazo ntakirirwa ashaka umwamikazi.

Nature yagize ati.” Hari igihe nigeze gufata umwamikazi w’inzuki mu ntoki nshaka kuwukiza maze inzuki zinyuzura mu ntoki numva ndishimye, nyuma naje kumufata mushyira ku mutwe niko guhita nuzurwa n’inzuki nyinshi ngira ubwoba ndahunga, gusa papa wanjye yahise ampumuriza arambwira ngo singire ubwoba”.

Ati” ni mpumeke maze nshire impumu nirinde ubwoba maze numveko ndikumwe n’inshuti narabikoze maze ntuza ndi kumwe n’inshuti zanjye zisaga 60,000.”

Uyu Nature yatangarije ikinyamakuru Mailonline News cyatangaje iyi nkuru ko yigeze kurumwa n’uruyuki ariko ari amakosa ye kuko yarusagariye, avuga ko iyo atarusagarira rutari kumuruma nabusa.

Youth spends 4 hrs with head covered by bees | Kozhikode News ...

src: Mail online News


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here