Umugabo umaze imyaka 80 atiyogoshesha yatangaje abantu kubw’uburebure bw’umusatsi we ureshya na metero 5

0
308
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umugabo witwa Nguyen Van Chien w’imyaka 92, amaze imyaka igera kuri 80 ataroza umusatsi we, kuwusokoza cyangwa se ngo awukate. Ubu umusatsi we amaranye iyo myaka yose umaze kureshya na metero eshanu.

Uyu mugabo mu myemerere ye harimo ko aramutse akase umusatsi we nawe yahita apfa ako kanya, bityo niyo mpamvu atajya akinisha ikintu cyose cyawangiza. Nta kintu na kimwe arawuhinduraho muri iyo myaka yose, usibye kuwuzinga gusa, habe no gusokoza.

Kuri we ngo ikintu umuntu yavukanye, ntabwo aba agomba kucyangiza mu buryo ubwo aribwo bwose.

Kera ngo umusatsi we wari umukara ndetse unakomeye. Icyo gihe ngo yigeze kuzajya awusokoza kugira ngo worohe ariko ngo imbaraga z’Imana yizera zaje kumubwira ko ari umuntu watoranyijwe ahitamo kureka umusatsi we.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here