Umugabo w’imyaka 26 usanzwe afite ibiro 392 Guma mu rugo yatumye agera ku biro 616.

0
608
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu gihugu cy’ubushinwa mu gace ka Wuhan, umugabo muto cyane witwa Mr Zhou ufite imyaka 26, yagize ukwiyongera gukabije ku biro.

Mu gihe cy’amezi atanu gusa ubushinwa buri muri gahunda yo kurwanya icyorezo cya Coronavirus, hafashwe ingamba zitandukanye harimo na gahunda yo kuguma mu rugo, uyu Mr zhou we yiyongereye ibiro bigera kuri 224.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru daily mail giratangaza iyi nkuru kivuga ko uyu mugabo ejo kuwa kane yikubise hasi maze aza kujyanwa kwa mu ganga maze basanga ari ikibazo cyo kwiyongera kw’biro.

Mr zhou usanzwe akora akazi ko gucuruza interineti ku muhanda muri cyber Cafe, ubwo ubushinwa bwafataga ingamba za Guma mu rugo mu mpera z’ukwezi kwa mbere Mr Zhou we yagumye aho yakoreraga.

Nyuma mu mpera z’ukwa kane nibwo ingamba zorohejwe maze Zhou ajya mu rugo umuryango we ukaba watangaje ko kuva yava ku kazi yagiraga ikibazo cyo kugenda bitewe n’umubyibuho yarafite ukabije.

Li Zhen, Umuganga wo mu bitaro bya Kaminuza ya Wuhan byitwa Zhongnan avuga ko Mr zhou yamuhamagaye amutabaza avuga ko atabasha kugenda gusa akamusaba kugerageza uko ashoboye akagera ku bitaro, ariko nyamare Zhou we ntiyarabashije.

Mr Zhou yaje gufata umwanzuro wo kugerageza ngo agere kwa muganga nibwo yahitaga agwa hasi maze imbangukira gutabara zihagerera igihe agezwa kwa muganga.

Ibitaro bya Kaminuza yo muri Wuhan biratangaza ko uyu Mr Zhou abaye uwa mbere mu gihugu cy’ubushinwa ufite ibiro byinshi kurusha abandi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here