Umugabo yafashe ku ngufu umwana we ufite imyaka 3 ,yiregura ashinja Satani kumushuka

0
435
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umugabo w’imyaka 43 yatawe muri yombi azira gusambanya umwana we w’imyaka 3 ubwo umugore we yari agiye kubyara abwira abapolisi ko imyuka mibi ariyo yamuteye gukora amahano.Uyu mugabo wakoze aya mahano, akomoka mu gihugu cya Nijeriya

Uyu mwana muto w’umukobwa w’imyaka 3 n’amezi 10 witwa Kamsimyochukwu yavuze ko umubyeyi we yamushyize igitsina mu myanya ye y’ibanga ubwo yari aryamye hanyuma abyutse yumva ari kubabara.

Ubwo uyu mugabo witwa Ikechukwu Ekenta yari amaze gutabwa muri yombi mu cyumweru gishize,yavuze ko imyuka mibi ariyo yamuhatirije gukora iri shyano.

Yavuze ko iyo imyuka mibi imufashe akora ibikorwa bidasanzwe ndetse akanagira imyitwarire idahwitse.Uyu mugabo yavuze ko yakoresheje urutoki mu kwangiza umwana we.

Umugore w’uyu mugabo watawe muri yombi witwa Uzoamaka Ekenta,yavuze ko ubwo yagarukaga mu rugo avuye mu bitaro kubyara,yabonye umwana we ari kurira kubera uburibwe ubwo yarimo kumwoza.

Uyu mugore yabajije umwana we ikiri kumutera uburibwe ashinja se ko hari ikintu yamujombye.

Uyu mugore ngo yahise ajya karungu ajya kubaza umugabo we niba koko yafashe umwana we ku ngufu undi ngo arabimwemerera ariko avuga ko yakoresheje urutoki.

Uyu mugore yahise ajyana umwana we kwa muganga bamubwira ko yafashwe ku ngufu ndetse uyu mugabo yakoresheje igitsina aho kuba urutoki nkuko yabivuze.

Uyu mugore yavuze ko yahise ajya kurega kwa sebukwe bamubwira ko arahura n’akaga nagira uwo abibwira.

Uyu ni we mugabo ushinjwa kwangiza umwana we

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here