Umugabo yafashe Nyina umubyara amujugunya mu muriro, ahita yitaba Imana.

0
255
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu gihugu cya Kenya mu gace kitwa Nyamira, umugabo yishe Nyina umubyara nyuma yo kumujugunya mu nzu iri gushya yarangiza akamukingirana bikaza no kuviramo uyu mubyeyi kwitaba Imana.

Umugabo witwa Jared Masanya w’imyaka 30 y’amavuko yishe nyina umubyara witwa Teresia Kemuma w’imyaka 60 nyuma yo kumujugunya mu nzu yari yafashwe n’inkongi y’umuriro nyuma akamukingirana bikarangira uyu mubyeyi yitabye Imana.

Umuvugizi wa Polisi mu gace kitwa Nyamira, yatangarije televiziyo ya Citizen dukesha iyi nkuru ko igiye gukora ibishoboka byose ishakishe uyu mugabo wakoze ayo mahano yo kwivugana nyina umubyara.

Umurambo w’uyu mubyeyi ukaba wahise woherezwa mu bitaro bya Gucha Private Hospital muri iki gihugu.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here