Umugabo yaguye igihumure nyuma yo gufata umugore we amuca inyuma n’umwana we yibyariye, soma ubutumwa yasanze muri telephone.

0
747
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umugabo w’imyaka 51, ubyaye 4, ku bagore babiri yakubiswe n’inkuba ubwo yafataga telephone y’umugore we wa kabiri agasanga afitanye urukundo rugeze kure n’umuhungu we w’imfura.

Ukurikije ikiganiro cyari muri telephone y’umugore, habaye ikiganiro kitari kigufi hagati y’umuhungu w’uyu mugabo ndetse n’umugore we abereye muka se.

Bigaragara ko uyu mugore yagiye aryamana kenshi n’uyu musore w’umugabo we kandi bafitanye imishinga yo kuza twara ubutunzi bwa se.

Uyu mugore utaratewe isoni n’ibyo akora yakomeje abwira umuhungu ko yarongowe na se kubera uwo musore ngo kuko ya mukundaga bikabije kandi ngo yashakaga n’ubutunzi buvuye kuri se ndetse yabugezeho.

Akomeza anizeza uwo musore ko ntakabuza azamugurira imodoka.

Uyu mugabo usa n’aho akuze ubwo yatahaga buri gihe yakundaga kwitegereza umugore ukuntu ahugiye muri telephone dore ko n’umubano wabo waruri kugenda ikembera.

Niko gufata umwanzuro wo gusoma ibyo aba ahugiyemo agwa ku kiganiro yagiranye n’umuhungu we.

Agikubise amaso ahita agwa igihumure, ajyanwa kwa muganga bivugwa ko atamerewe neza.

Iki kiganiro bagiranye twagerageje kubaboneramo gike gikurikirane hano hasi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here