Umugabo yakubise umugore amugira intere bitewe nuko yatinyutse kubwira Izina rye umugabo w’umuganga.

0
383
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu gihugu cy’Afghanistani kirazira kikaziririzwa kumva umugore yubahutse kubwira izina rye undi mugabo batashakanye, iyo abirenzeho aba akoze icyaha gihanirwa n’amategeko.

Inkuru dukesha ikinyamakuru mpuzamahanga BBC, Ivuga ko umugore utatangajwe Amazina ye atuye mu burengerazuba bw’Afghanistani yumvise ababaraumutwe niko kwigira inama yo kugana kwa muganga ngo yipimishe ikibazo afite.

Akigera kwa muganga nibwo muganga yamupimye asanga afite icyorezo cya Coronavirus.

Nibwo kumwandikira impapuro ngo azishyire umugabo wwe maze babone gupima umuryango wose ngo bawiteho.

Uyu mugore ngo akigera murugo yahereje umugabo we urupapuro rwo kwa muganga ruriho imyirondoro ye ndetse n’ibyo uwo muryango usabwa.

Umugabo akibona izina ry’umugore we ku rupapuro yahise amwadukira arakubita bikabije amubaza impamvu yatinyutse kubwira umugabo izina rye.

Muri icyo gihugu cya Afghanistani, imiryango itegeka abagore guhisha amazina yabo abandi bantu , cyane cyane harimwo n’abaganga.

Gusa ngo n’ubwo byifashe gutyo hari imbaga nyamwinshi irwanya iyi migenzo ivuga ko niba amazinayabo atajya ahagaragara ubwo baba batazwi nyine kandi bashaka nabo kuba bamenywa ko ari abaturage ba Afghanistani.

Kutamenyekana kw’Amazina y’igitsina gore muri Afghanistani bitangira umwana akivuka ubwo bifata igihe ngo yitwe izina rikaba ibanga ry’umuryango we, hanyuma yakura agiye gushaka umugabo kirazira ko izina rye ryajya kubutumire bw’abaza mu bukwe.

Izina rye riva mu muryango we rikabwirwa umugabo we hanyuma nawe akarigira ibanga kandi iyo umugore agiye kwivuza kirazira nanone kubwira izina rye muganga.

Iyo apfuye nabwo kirazira ko amazina ye ajya ku rupapuro rw’abapfuye ndetse n’iyo ahambwe ntabwo amazina ye yandikwa ku imva ye ashyinguwemo.

Iyi rero niyo mpamvu yatumye abagore bo muri Afghanistani batangira urugendo rwo kwivuganira bavuga ko ntaburenganzira bafite nk’abaturage b’iki gihugu ndetse bakenewe kurenganurwa .


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here