Umugabo yashyize urusenda,umunyu na supaguru mu myanya y’ibanga y’umugore we amushinja ku muca inyuma.

0
1274
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ku cyumweru tariki ya 17 Gicuruasi 2020, mu gihugu cya Kenya mu karere ka Tharaka Nithi, umugabo witwa James Kifo Muriuki yatawe muri yombi akekwaho gukubita umugore we akanamushyira urusenda n’umunyu mu myanya ye y’ibanga, yarangiza akayifunga akoresheje supaguru(superglue), amushinja kumuca inyuma.

Muriuki w’imyaka 30 y’amavuko, yari amaze iminsi ahigwa bukware na Polisi ariko yaje gufatirwa i Kanigo mu ntara ya Kitui aho yari yahishe. Akaba yarari gushaka ubufasha ku mupfumu.

Nk’uko uwahohotewe abitangaza, ngo umugabo we yageze mu rugo amusaba kumubwira umubare w’abagabo baryamanye igihe atari m rugo.

Polisi yo muri ako gace yatangaje ko umugabo yategetse uyu mugore gusohoka mu rugo, amujyana ku ruzi rwegereye aho batuye, maze amubwira kwiyambura ubusa. Amutera ubwoba ko niba adakoze ibyo amubwira azamwica.

Umuyobozi ushinzwe iperereza ku byaha(DCI) yagize ati:” Uyu mugore yakubiswe n’uwo ukekwaho kuba yarashyize urusenda n’umunyu mu myanya ye y’ibanga arangije abisunikisha icyuma afungisha supaguru, asiga amufunze umunwa n’amatwi ngo apfe”.

Umuyobozi ushinzwe iperereza ku byaha(DCI) yakomeje avuga ko James Murogi Maingi, bivugwa ko asanzwe ari umupfumu ukorera mu gace ka Kanigo, mu rugo rwe niho basanze ukekwaho icyaha yihishe nyuma yo kugirira nabi umugore we.

Biteganyijwe ko uyu mugabo agezwa mu rukiko agakurikinwa nk’uko biteganywa n’amategeko y’iki gihugu.

Isoko y’inkuru: citizentv.co.ke


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here