Umugabo yatwaye umugore wa ‘Boss’ we w’umushinwa wamwambuye umushahara

0
546
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umugabo yaciye ibintu ubwo yashimutaga umugore w’umushinwa nyuma y’aho uyu mukoresha we yanze kumuhembera umushahara we ku gihe.

Uyu mukoresha w’umushinwa wakoreshaga uyu munya Zambia,yahuye n’uruva gusenya ubwo yatindaga kumwishyura hanyuma amuca mu rihumye ashimuta umugore we niko kumufotora amuryamye ku gituza amafoto ayashyira ku mbuga nkoranyambaga.

Uyu mugabo akimara gushyira hanze iyi foto umugore w’uyu mushinwa amuryamye mu gituza, yahise yandikaho ati “Nushake utware umushahara wanjye”.

Ntabwo byamenyekanye niba uyu mukozi yashimuse umugore wa shebuja cyangwa niba yamuterese akamutwara gusa ibintu byahinduye isura nyuma y’iyi foto.

Nyuma yo kubona iyi foto,uyu mukire w’umushinwa yahise ajya kuri polisi gutanga ikirego ko umukozi we yamutwariye umugore hanyuma hahita hashyirwa hanze urwandiko rumuta muri yombi.

Ababonye ifoto y’uyu mugabo bavuze ko nubwo uyu mushinwa avuga ko bashimuse umugore we,ahubwo ashobora kuba yikundiye uyu mukozi akamwisangira cyane ko yari amuryamye mu gituza nk’uwashakaga.

Abantu benshi bavuze ko uyu mukozi ahubwo yari afite imirimo ibiri irimo uwo yahabwaga na shebuja ndetse n’uwo kumurongorera umugore,yabona akazi gapfuye hamwe akamwereka ko afite akandi ku ruhande nako kamuhemba neza.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here