Umugabo yitwikiye mu nzu n’abana be 2 barapfa

0
442
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Inkuru yateye agahinda abaturage batuye mu gace ba nyakwigendera bari baherereyemo ,umugabo w’imyaka 51, witwa Gladwn Mboweni, yiyahuye yitwikiye mu nzu ye n’abana be bapfiramo.

Abana be bombi b’abakobwa babiri, Minkateko w’imyaka 13 na Tsakani Mboweni w’imyaka 9 ni bo bapfiriye muri iki gikorwa cy’umugabo bivugwa ko yitwitse ku bushake yiyahura, mu mujyi wa Nkowankowa hafi ya Tzaneen muri Limpopo. Mboweni yari Umuyobozi w’akarere ka Mopani muri Afurika y’Epfo.

Umuvugizi wa polisi, Brig. Motlafela Mojapelo yemeje ibyabaye tariki ya 12 Ukwakira, avuga ko icyateye ibi,  kitaramenyekana neza. Gusa ngo uko byagenze, abaturanyi ngo babonye inzu yaka umuriro ,maze bahita burira ukukuta kugira ngo barokore abari bayirimo, ariko biragorana.

Bamennye rimwe mu madirishya kugira ngo binjire, bahinguka ku mugabo yapfuye.  Umuriro mwinshi n’umwotsi byarakomeje baze birabamenesha.

Abapolisi n’abashinzwe ubutabazi kimwe n’abashinzwe kuzimya umuriro bahise bahamagazwa maze umuriro umaze kuzimwa, imirambo yari yahiye y’abo bana bombi na  yo  yabonetse mu byumba bitandukanye.

Iperereza ry’ibanze rya polisi ryerekanye ko nyakwigendera n’umugore we batandukanye kandi ko abakobwa be bagumanye na we. Birakekwa kandi ko uyu mugabo yatwikiye mu nzu akoresheje ibintu byaka cyane.Ngo uku kwiyahura gushobora kuba kwaratewe n’itandukana ry’uyu mugabo n’umugore we.

umugore w’uyu mugabo

Komiseri wa polisi mu Ntara, Lt-Gen Nneke Ledwaba, yamaganye ibyabaye, anasaba abaturage bashobora guhura n’ibibazo byo mu ngo cyangwa umubano utari mwiza gushaka ubufasha aho kwitabaza urugomo cyangwa se ibikorwa bigayitse nk’ibi byo kwiyahura.  Iperereza rirakomeje.

Abakozi bashinzwe imibereho myiza bahise boherezwa muri kariya gace kugira ngo batange inkunga y’ibijyanye n’imitekerereze ‘psychosocial’ mu miryango ibifte ibibazo nk’ibi.

Hakomeje gushakishwa intandaro nyakuri yatumye uriya mugabo yiyahura akitwikira mu nzu n’abana be.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here