Umugande uca agahigo ku Isi ko kugira isura mbi, yakoze ubukwe n’umugore wa gatatu

0
1203
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umunyarwenya uzwi cyane muri uganda Godfrey Baguma uzwi ku izina rya Ssebabi, kugeza ubu uca agahigo ko kuba umugabo ufite isura mbi ku Isi, yarongoye umugore wa gatatu atanga igihamya ndakuka ko urukundo uwo rushaka rumusanga.

Uyu munyarwenya ufite imyaka 47, vuba aha yakoze ubukwe busamaje, gusa ntiwapfa kumenya igihe we n’umukunzi bagiriye mu rukundo, mu birori byabo bari bishimye cyane nk’uko bigaragara mu mafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Baguma yegukanye irushanwa ry’umugabo ufite isura mbi muri 2002 ubwo yitabiraga amarushanwa, aho yakuye amafaranga yamufashije gutunga umuryango we,

Mbere yo kurongora umugore wa kabiri, uyu munyarwenya yabanje gutandukana n’uwa mbere, ubwo uyu mugore bari bamaze kubyarana abana babiri, agatangira kumutahuraho kujya mu bandi bagabo maze akamusenda.

Ashimishwa no kuba ari se w’abana barindwi, uyu mugabo yahawe izina rya Ssebabi nyuma yo kwegukana irushanwa ry’umugabo mubi ku Isi.

Atuye ahitwa Kyazanga mu Karere ka Lwengo, umugore yashatse ku nshuro ya kabiri bafitanye abana batanu.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here