Umuganga wa Donald Trump yahishuye uburwayi bwe n’ibanga riri mu musatsi we

1
983
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuganga wa Donald Trump umaze imyaka ine ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yahishuye ko uyu mugabo w’imyaka 74 y’amavuko, afite uburwayi ndetse n’umusatsi we ukaba urimo ibanga, kuko hari imiti afata kugirango ubashe gukura.

Harold Bornstein usanzwe ari umuganga wihariye wa Donald Trump ndetse umaze igihe kirekire akora aka kazi, yahishuriye ikinyamakuru The New York Times ko uyu musaza afite uburwayi bufitanye isano n’umusemburo w’imyanya myibarukiro y’umugabo (prostate), kandi ko ubu burwayi bushobora gutuma umugabo atamera umusatsi.

Muganga Bornstein kandi yabwiye The New York Times ko Donald Trump afata umuti utuma amaraso ye agenda ku muvuduko usanzwe, akaba anafata umuti ubusanzwe ugenewe abana b’impinja (Baby aspirin) buri munsi kugirango agabanye ibyago byo kuba yakwibasirwa n’uburwayi bw’umutima. Ibi byose, uyu muganga yagiye abigaragaza mu bihe byashize, mu mabaruwa abiri arimo iyo yanditse mu kwezi k’Ukuboza 2015 n’indi yo muri Nzeri 2016. Gusa byashyizwe ahagaragara nyuma y’icyo gihe.

Uwari umuvugizi wa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yanze kugira icyo avuga ku byavuzwe na Dr Harold Bornstein, ndetse ikinyamakuru Daily Mail cyamwandikiye kimubaza niba uyu muganga yarakomeje kuba umuganga wa Donald Trump, ariko ntacyo yigeze asubiza.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here