Umuganga watahuye Coronavirus mu ba mbere na we yamuhitanye.

0
46
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuganga w’umushinwa witwa Li Wenliang yitabye Imana azize Coronavirus.Uyu muganga ni umwe mubatahuye ikicyorezo hakiri kare akaba yarabaye icyamamare mu Kuboza umwaka ushize aho yaburiraga abantu ibyindwara we yavugaga ko imeze nka SARS.Mu byumweru bike byakurikiyeho,iyi virusi yaje kuvamo icyorezo cyanduza abarenga 25 000 kinahagarika ingendo zerekeza muri bimwe mu bicw by’ubushinwa.

Nyuma yahoo Li atangaje ibi ku mbuga nkoranyambaga ,polisi y;iki gihugu yamutaye muri yombi imuziza gukwirakwiza ibihuha.Nyuma yahoo yaje gutangaza ko yanduye coronavirus.Ibi byatumye benshi banenga ishyaka ry;abacommuniste riri ku butegetsi mu bushinwa aho bamwe bahamyaga ko ryakabaye ryarakumiriye iyi ndwara hakiri kare.

Inkuru y’urupfu rwe yari yabanje gutangazwa nikinyamakuru kibogamiye kuri Leta ariko nyuma yahoo kiza kwivuguruza kivug Ko akiri muzima.Byarangiye bishimangiwe ko yitabye Imana n’ibitaro yakoreraga nyuma y’amasaha make.

Ubusanzwe Li yari umuganga wazobereye mu kuvura amaso akaba yari afite imyaka 34 .


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here