Umugore afunzwe azira kubeshya umugabo ko bari buryamane ntabyubahirize bigatuma apfa.

0
191
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Uwo mugore witwa Leoncie amaze iminsi igera kuri itatu afungiye ahitwa Buhinyuza mu ntara ya Muyinga, mu gihugu cy’u Burundi.

Uyu akaba afunzwe ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’umugabo rwabaye kuwa 20 Kamena 2020, nyuma y’uko uwo mugore usanzwe ari umupfakazi yumvikanye n’uwo mugabo usanzwe ari umumotari ko bagomba guhurira muri Hoteli. Amakuru dukesha Buja Express avuga ko uwo mugabo yishyuye amafaranga yari yumvikanye n’uwo mugore ndetse umugore arayakira.

Ubwo yari ageze mu cyumba cya hoteli, ategereje ko Leoncie aza, umugabo yatangiye kunywa ibinini byongerera umubiri ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina (Viagra) ndetse akaba yaranyweye ibigera kuri bitatu. Leoncie ntiyubahirije gahunda uko bari bumvikanye ahubwo yahageze yatinze ndetse mukuhagera asanga igitsina cy’umugabo cyabyimbye cyane bituma agira ubwoba niko guhita akuramo ake karenge yiruka ntacyo amariye umugabo.

Uwo mugabo ntiyabashije kurenga aho kuko umutima we wageze aho urahagarara bitewe na bya binini yanyweye. Kuri uyu wa kabiri uwo mugore akaba yarajyanywe muri gereza nkuru y’umujyi wa Muyinga akaba ari gushinjwa “kudatabara cyangwa ngo atabarize umuntu waruri mu kaga” uretse ibyo kandi anashinjwa kuba “atarabwiye igipolisi cyangwa ubuyobozi bwa hoteli uko ibintu bimeze ahubwo akiruka, ashinjwa kandi kuba yaremeye kwakira amafaranga nyamara ntiyubahirize amasezerano y’ibyo yemeye”.

Kugeza ubu imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu iracyategereje icyo ubutabera buzakora kuricyo kibazo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here