Umugore wa Dj Miller yagaragaje agahinda yatewe no kubura umugabo we, bikora benshi ku mutima

0
2364
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Nigihozo Hope, umugore wa Dj Miller yagaragaje agahinda afite mu gihe atakiri kumwe n’umugabo we, wapfuye bamaze kubyarana umwana umwe w’umukobwa.

Tariki ya 5 Mata 2020 ni bwo inkuru mbi yatashye mu muryango wa Karuranga Virgile [Dj Miller], ubwo yitabaga Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal azize stroke, yapfuye amaze amezi make abanye na Hope.

Kuri ubu uyu mugore aracyashengurwa n’agahinda ko kubura umugabo we, bakundanye imyaka irenga ibiri agapfa nta n’umwaka bamaranye.

Kuri Uyu wambere taliki ya 12 Ukwakira 2020, Nigihozo Hope, yagize ati“Ubuzima nsigaje ni burebure cyane mu gihe ntarikumwe nawe”.

Ubwo uyu mugore yamaraga gutangaza aya magambo, abantu benshi bamuhaye ubutumwa bumukomeza bamusaba gukomeza kwihangana muri ibi bihe bitoroshye arimo.

Dj Miller ni umwe muba Djs bari bakunzwe cyane mu mujyi wa Kigali yabarizwaga mu itsinda rya Dream Team Djs ririmo abadije bagezweho mu Rwanda.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here