Umugore wa Safi Madiba yinjiye mu gukina filimi

0
101
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Niyonizera Judith washakanye n’umuhanzi Niyibikora Safi Madiba, amaze iminsi mu Rwanda aho ari muri gahunda zirimo gukina film izajya hanze mu minsi mike iri imbere.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE ahamya ko Niyonizera amaze hafi ukwezi n’icyumweru kimwe ari i Kigali, aho ari gukina filime ye bwite.

Iyi filime bise “Za nduru” byitezwe ko izagaragaramo ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda, nk’uko umwe mu nshuti za hafi yabyemeje.

Yagize ati “Nibyo ari inaha kuko amaze iminsi ari gukina filime ishobora kuzagaragaramo ibyamamare bitandukanye, kuko aho bakiniraga hakundaga kuba hari abantu b’ibyamamare.”

Mbere gato ko agaruka mu Rwanda, amakuru yahamyaga ko Safi Madiba yamaze gutandukana n’uyu mugore.

Nyuma y’inkuru zo gutandukana na Safi Madiba aho uyu muhanzi yahamije ko atitaye ku mategeko yatandukanye na Niyinizera, hahise haduka amakuru ko Niyonizera yaba yaraje mu Rwanda gusura umusore mushya bakundana, ndetse akaba yaranamwambitse impeta.

Gusa amakuru avuga ko muri iyi filime ariho hafatiwe amafoto yatumye ku mbuga nkoranyambaga bivugwa ko yaba yambitswe impeta n’undi musore. Ntabwo Niyonizera arabasha kwitaba telefoni ngo agire icyo atangaza ku bikorwa bye birimo iyi film.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here