Umugore wanduye coronavirus yibarutse abana 2 b’impanga abita amazina atangaje

4
800
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umugore wo mu gihugu cya Mexique urwaye coronavirus yibarutse abana 2 b’impanga maze abita amazina atangaje

Umugore witwa Annamaria José Raphael Gonzalez w’imyaka 34 wanduye coronavirus akaba yari arwariye mu bitaro bya Basic La Villa muri Mexique, yaje kwibaruka abana 2 b’impanga.

Uyu mugore wabyaye abana 2 b’impanga umukobwa akaba yaraje kumwita Corona José Miguel Gonzalez naho umuhungu amwita Virus José Miguel Gonzalez.

Gonzalez akaba yarabwiye ibinyamakuru ati” ntamazina nari narateganyije yo kwita bano bana ariko umwe mubaganga ni we wampaye igitekerezo cyo kubita corona na virus kandi iki gitekerezo yampaye naracyakiriye ndanakishimira cyane.

Eduardo Castillas wavuraga uyu mugore yatangaje ko ariwe wahaye igitekerezo uyu mugore cyo kwita abana be ayo mazina ariko akaba yarabimubwiye ari nko gutera urwenya nyuma aza gutangazwa nuko uyu mugore yahise abishyira mu bikorwa abana abita ayo mazina.

Uyu mugore akaba yari yarateganyije ko azabyarira muri Amerika kugira abana be bazagire ubwenegihugu bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ariko ntibyaza gukunda kuko ubwo yarageze ku mupaka yaje gupimwa amara iminsi ategereje ibisubizo asanga arwaye coronavirus ajyanywa mu bitaro byo muri Mexique aba ariho abyarira.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

4 COMMENTS

  1. Mwaramutse nitwa Mutabaruka Fred murwego two kwirinda CVD19 ndashishikariza Abanyarwa kubahiriza amabwiriza twahawe ya guma murugo murakoze.

  2. Mwaramutse nitwa Mutabaruka Fred murwego two kwirinda CVD19 ndashishikariza Abanyarwa kubahiriza amabwiriza twahawe ya guma murugo murakoze.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here