Umugore w’imyaka 26 n’umuhungu we w’imyaka 11 bishwe urupfu rwagashinyaguro

0
333
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

urwego rushinzwe iperereza muri Kenya rwatangiye gukora iperereza ku bwicanyi ndengakamere bwakorewe umwana na nyina basanze bapfiriye mu gace ka Joska gaherereye I Matungulu mu ntara ya machakos mu gihugu cya Kenya.

Uyu mudamu ufite imyaka 26 basanze aryamye yambaye ubusa ku buriri kandi bamutemye mu maso, mu gihe umurambo w’umuhungu we wasanzwe washyizwe mu ijerikani ya litiro 50 bamuciye umutwe.

Raporo ya mbere yerekana ko umuntu ukekwaho iki cyaha cy’ubwicanyi witwa Jared Ochichi yatawe muri yombi, akaba ari umugabo wa nyakwigendera, afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kangundo.

Imirambo ya ba nyakwigendera bamenyekanye ku mazina ya Jackline Jared (Mama) na Amos Jared (Umuhungu) yimuriwe ku bitaro bya Kangundo, mu gihe hagitegerejwe gukora isuzuma ngo bamenye neza icyabishe.

Amakuru y’aya mahano yatangarijwe polisi n’abaturanyi, maze basuye aho ibyaha byakorewe abapolisi bavumbuye intwaro zikekwa ko zakoreshejwe muri ubwo bwicanyi, impamvu y’ubu bwicanyi bukabije ikaba itaramenyekana.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here