Umugore w’imyaka 35 yasezeranye n’umwana we yibyariye nyuma yo gutandukana na Se.

0
707
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu Burusiya mu gace kitwa Krasnodar Krai, umugore witwa Marina Balmasheva w’imyaka 35 y’amavuko wabanaga n’umugabo we w’imyaka 45 bari basanzwe bafitanye umwana w’umuhungu uri hejuru y’imyaka 10 y’amavuko. Uwo mwana w’umuhungu bikaba byarangiye asezeranye na nyina.

Marina Balmasheva nyuma yo gutandukana n’umugabo we akaba yorongeye kubona umukunzi, nibwo yatunguye abantu bose ubwo yakundanaga n’umuhungu we witwa Vladimir Shavyrin w’imyaka 20 y’amavuko.

 Nyuma y’uko nyina n’umwana batangaje ko bari mu rukundo bakaba bateguraga gusezerana imbere y’amategeko, uyu muhango ukaba wabaye muri iki cyumweru.

Ibi byaje kwemezwa n’amafoto uyu mugore yashyize kurukuta rwe rwa Instagram aho afite abantu bamukurikira barenga ibihumbi 443, akaba yerekanye ari gusezerana imbere ya mategeko n’umuhungu we yibyariye.

Uyu mugore akaba yari amaze imyaka irenga 10 abana n’umugabo we Alexey, bakaba bari bamaze kubyarana abana bagera kuri 4 mbere y’uko batundukana agashakana n’umuhungu we.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here