Umugore yariye isura ye kugira ngo abashe kubaho nyuma y’uko afungiwe mu musarani iminsi 6.

0
355
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umugabo wo muri Nigeria yavuze inkuru ibabaje  umukobwa ukiri muto yanyuzemo nyuma yo gushinjwa ubujura.

Uyu mugabo uzwi ku izina rya Igala Alan Shore yagiye kuri Twitter atangaza ko uyu mudamu (izina ryahagaritswe) yashinjwaga kwiba terefone ndetse no kumuhana, yakubiswe kandi afungirwa mu musarani iminsi 6 n’umukoresha we.

Nk’uko Igala abitangaza ngo uyu mudamu yafungiwe mu musarani nta biryo n’amazi nyuma yo gukorerwa ubugome.

Yakomeje avuga ko kubera kubura amazi n’inzara ikamumerera nabi, umudamu yagombaga kwitabaza amazi yo mu musarani akarya umwanda we kugira ngo abeho.

Igala yongeyeho ko nyuma y’umunsi wa 6, umudamu yahawe N1000(Amafaranga akoreshwa muri nigeria) yo kwiyitaho.

Yagize ati: “Nyamuneka ninde ushobora kunsobanurira umuyobozi mukuru muri NAPTIP ushobora kwemeza ko umuntu abona ubutabera? Umukobwa ukiri muto yashinjwaga kwiba terefone y’umukoresha we, akubitwa nabi nyuma afungirwa mu musarani iminsi 6 adafite ibiryo & amazi. Yagombaga kunywa amazi ava mu musarani kugira ngo abeho.

Yagombaga kurya umwanda we no kunywa amazi yo mu musarani kugirango abeho. Ku munsi wa 7 yanazwe ku muhanda ahabwa N1000. Ibikomere bye kuri ubu byanduye kandi birakomeye.

Umuryango we watangarije abayobozi ba polisi muri nigeria ko bafatana uburemere iki kibazo cy’uwo mugore wahohotewe ku buryo ndenga kamere.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here