Emily Doucet yafungiwe urukuta rwa facebook rw’imbwa ye igihe yari yibagiwe ijambo ry’ibanga (password), hanyuma asabwa kwerekana uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’iyo mbwa ye kugira ngo yemererwe kongera kuyikoresha.
Muri 2010, uyu mugore ukunda inyamaswa cyane witwa Emily Doucet yafunguye urukuta rwa facebook (facebook profile) rw’imbwa ye yitwa Max.
Ubwo yafunguraga uru rukuta rwa facebook rw’imbwa ye, ntiyigeze arukoresha cyane ariko nyuma yo gukora ubukwe yafashe umwanzuro wo guhuza n’igihe (update) urwo rukuta rwa facebook kugira ngo Max ayihindurire izina.
Nyuma yo kugerageza gufungura uru rukuta rwa facebook inshuro nyinshi ariko bimunanira kubera kwibagirwa ijambo ry’ibanga, Facebook yahise ifunga urwo rukuta.
Emily yaje kubwirwa ko niba ashaka kongera gukoresha urwo rukuta, agomba kwerekana ibiranga nyir’urukuta urugero nk’indangamuntu cyangwa se uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga bya Max.

Yanditse ku rukuta rwe rwa twitter ati:
“Nafungiwe urukuta rwa facebook rw’imbwa yanjye nafunguye muri 2010 none ngo ntibashobora kunyemerera kongera kurukoresha keretse mboherereje kopi y’uruhushya rwayo rwo gutwara ibinyabiziga”

Yanditswe na Obed Jairo Tuyishimire