Umugore yateye icyuma umukunzi we amuziza kumuca inyuma

0
229
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umugore w’imyaka 26 yateye icyuma umukunzi amuhora ko yamuciye inyuma.Ibi byabereye mu gace ka Esiama mu burengerazuba bwa Nijeriya.

Aya makimbirane yatangiye ngo aba bombi batumvikana kubera ko umugabo yari yagiye gusura undi mugore akamuca inyuma.

Ibi ngo byatumye batangira gutongana maze nyakwigendera atangira gukubita umugore.Mu rwego rwo kwirwanaho uwakubitwaga yafashe icyuma agitera umukunzi we .

Nyuma yo guterwa icyuma abatabaye bihutiye kumujyana kwa muganga ariko ku bw’amahirwe make ashiramo umwuka nyuma y’iminota mike ahageze.Fred Kojo Nyame yatewe icyuma mu gatuza ,ijosi n’amaboko .Umwishi we ubu yatawe muri yombi na Polisi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here