Umugore yishe umugabo we amukubise itafari mu myanya y’ibanga

0
594
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umugabo w’imyaka 37 witwa Julius Mwila ukomoka ahitwa Chitulika mu gihugu cya Zambia yishwe n’umugore we Salome Mwila w’imyaka 25 wamukubise itafari rihiye mu myanya y’ibanga.

Ikinyamakuru Zambia Daily Mail cyatangaje ko umuvugizi wa polisi yo mu gace uyu mugabo yari atuyemo witwa Esther Katongo yemeje ko uyu mugore yatawe muri yombi ashinjwa kwica uyu mugabo bashakanye kuwa Gatanu w’icyumweru gishize.

Katongo yavuze ko uyu muryango wagiranye amakimbirane yaje kuvamo imirwano ikaze yatumye uyu mugore yirwanaho afata itafari arikubita umugabo we mu bugabo ahita amwica.

Katongo yagize ati Umugore arashinjwa gukubita itafari mu myanya y’ibanga umugabo we,byatumye agira uburibwe bwamugejeje ku rupfu.Bwana Mwila yahise apfira iwe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here