Umuhango wo Kwita Izina wagarutse mu buryo budasanzwe

0
72
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ikigo cy’igihugu cy’Iterambere (RDB) kiratangaza ko umuhango wo Kwita Izina uzakorwa hifashishijwe ikoranabuhanga kubera Covid-19.

Ni mu gihe uyu muhango wari usanzwe uhuriza abantu benshi mu Kinigi mu Majyaruguru y’u Rwanda ahaherereye izo ngagi zo mu Birunga.

Uyu muhango ugiye kuba ku nshuro ya 16 ukaba uteganyijwe kuba ku itariki 24 Nzeri 2020 ku munsi isi yose yahariye kuzirikana ingagi.

Kuri iyi nshuro abana 24 b’ingagi ni bo bazitwa amazina bakazayahabwa n’ababungabunga Pariki n’ibinyabuzima biyibamo barimo abaveterineri, abarinda Pariki, n’abandi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here