Umuhanzi Bruce Melody yakoze agashya ubwo bari bamubajije ku byerekeye umukobwa bivugwako yateye inda

0
528
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Bruce Melody ni umwe mu bahanzi nyarwanda bakomeye cyane kandi bakunzwe n’abantu batari bake muri iki gihe, uyu musore rero kimwe mu bintu bituma abafana bamukunda akaba ari udukoryo dukunze ku muranga cyane cyane muri interview zitandukanye agenda akora.

Ku munsi w’ejo ubwo yaganiraga na Isibo Tv, Umunyamakuru wayo ariwe Irene ikaba yaramubajije ikibazo gikakaye ku mukobwa wigeze kumushinja ku mutera inda mu mwaka wa 2015 ndetse amubaza niba hari amakuru afite ku mwana uwo mukobwa yamushinjaga ko ari se.

Mu kumusubiza, Bruce akaba yabanje atumiza list y’abanyamakuru akorana nabo nuko maze Irene agira ubwoba aziko agiye guhita amumerera nabi cyane, gusa List ihageze Bruce akaba yayifashe areba aho Irene yanditse n’amafaranga ahembwa maze asaba ko yakongezwa ibihumbi 50 (50 000Frw) ku mushahara we.

Hagti aho Bruce akaba yemeza ko uwo mukobwa yamubeshye ndetse ko yamusabye ko bakora ibizamini byo kwa muganga bizwi nka DNA Test maze uwo mukobwa akanga.

Umwana w’umukobwa Agasaro Diane yavuze ko yamubyaranye na Bruce Melody,magingo aya nkuko ikinyamakuru umuryango dukesha iyi nkuru kibitangaza avugako atari we uri kumurera,ahubwo ko ari kurerwa n’undi muryango w’abagiraneza nyuma yuko we ananiwe inshingano zo kumurera.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here