Umuhanzi nyarwanda,Man-X akoze amateka yo gukorana indirimbo n’umuraperi ukomeye muri Zimbabwe

0
419
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Muri iyi myaka ishize abahanzi nyarwanada bagiye bakorana indirimbo n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda biganjemo abo mu karere, nyamara nta muhanzi wari warabashije gukorana collabo n’umunyazimbabwe.

Gusa kuri iyi nshuro umuhanzi nyarwanda, Man-X akoze ibyo abandi batari barakoze, akorana indirimbo n’umuhanzi wo muri Zimbabwe witwa King Swagga.

Nubwo muri ibi bihe isi yose yugarijwe n’icyorezo cya covid-19, bikaba byaragize n’ingaruka zikomeye muri showbiz,gusa birasa nk’aho aba basore batakomwe mu nkokora n’iki cyorezo bakomeje gutanga ubutumwa bwabo bifashije ikoranabuhanga.

Aba basore kandi beretse Abanyrwanda ko nubwo hari Covid-19 bikaba byaratumye abahanzi benshi ubu bari gukora ari bonyine, hifashijijwe ikoranabuhanga collabo n’abanyamahanga zigishoboka.

Man-X ni muntu ki ?

Man-x [Manishimwe Olivier] ni umunyarwanda, yatangiye umuziki we mu mwaka wa 2007 ubwo yigaga mu mashuri yisumbuye mu ntara y’Iburasirazuba, gusa kubera impamvu z’amasomo nta mbaraga nyinshi yawushyiragamo kugeza ubwo yavuye mu Rwanda mu mwaka w’2011 akerekeza mu gihugu cya afurika y’epfo.

Man-X

Uyu Man-x avuga ko yageze muri afurika y’epfo ubuzima bubanza kumugora kubera ikibazo cy’uko yari ahinduye igihugu kandi nta byangombwa byo gutura yari afite yabanje gutuza ngo amenyere igihugu.

Avuga ko muw’2015 aubwo yari asubiye mu muziki yatangiye gukorana n’Abagande, Abakongomani n’Abarundi baba aho muri Afurika y’epfo ari naho natangiye kumenyana na zimwe mu nzu zitunganya umuziki.

Aho ni ho yahuriye n’umuhanzi 98Black wo muri Zimbabwe baraganira ndetse baba inshuti. Yagize ati:“Ubwo twahuraga twahanye freestyle, birangira yishimiye Rap y’ikinyarwanda antumira muri studio yakoreragamo ya Black on Black aho nahuriye na mugenzi we King Swagg dupanga gahunda z’imikoranire”.

Akomeza agira ati “na n’ubu turacyakorana.”

Man-x avuga ko kandi ubwo yaganiraga na King Swagga ku buzima bw’Abanyafurika barebye uburyo intwari za Afurika nja ntwari zacu nka Samora Machel, Patrick Lumumba na Rudahigwa baharaniye ubwigenge bwa Afurika kugeza bugezweho.

Ati “turongera tunareba mu bayobozi ba vuba nka Muammar Ghadaffi na Robert Mugabe baharaniye kwigira kw’Afurika nubwo ibyabo bitarangiye neza, tureba icyo twe nk’abahanzi twakora twifashishije umuziki wacu.

Ni bwo twatangiye kwandika indirimbo ivuga ku byiza byacu nk’abirabura ndetse n’ubushobozi bwacu, icyo gitekerezo tukigeza kuri producer Ally Style, atwemerera kuyidutunganyiriza anaduha igitekerezo ku izina ryayo “Power of Black” ariryo twahinduye mu kinyarwanda tuyita “Imbaraga z’umwirabura nizo”.

Yasoje agira ati:“Ndabizi neza ko umuziki wanjye utari kurwego rwo hejuru, ariko nk’uko intego yanjye ari ukuzamura umuziki nyarwanda ndetse n’uw’Afurika muri rusange, nsabwa kubanza kuzamura umuziki wanjye ariko ni iyo ntego yanjye.

King Swagg ukomoka muri Zimbabwe
Iyi ndirimbo ushobora kuyumva hano

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here