Umuhanzi The Ben yashyize ashyira ahagaragara urukundo rwe na Miss Pamela

0
572
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuhanzi The Ben yakuyeho urujijo amara amatsiko abafana be ashyira ahagaragara iby’umubano we na Miss Uwicyeza Pamella, ni nyuma yuko benshi mu bakurikirana Instagram ya y’uyu muhanzi bakekeranya ku mubano bafitanye ku bw’amafoto bashyira ahagaragara.

The Ben yashyize kuri TikTok video ari kumwe na Pamella bashaka gusomana, aba bombi bakaba bari barimo  kuririmba indirimbo yitwa Know You ya Ladipoe na Simi nuko igeze aho Simi avuga ati : “I really wanna kiss you in the face babe “, Miss Pamella akurura The Ben ashaka kumusoma, aho niho Video yagarukiye ntituzi icyakurikiye.

Ni iki kihishe inyuma y’umubano wa Miss Pamella na The Ben? Benshi mu byamamare mu Rwanda bitangira bahisha ko bakundana bikarangira bashyingiwe cyangwa bagaterana inda.

Taliki 9 Mutarama 1988 Nibwo Mugisha Benjamin yageze ku isi,Avukira i Kampala muri Uganda, nyuma y’iminsi 7 Jean Mbonimpa na Esther Mbabazi baza kumuha amazina ya Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, cyangwa Tiger B. nk’akazina kagezweho muri iyi minsi.

Ni Umwe mu bahanzi b’abanyarwanda bamaze imyaka Irenga 12 Bari ku gasongero k’Umuziki w’U Rwanda kandi batigeze bacika intege habe na rimwe.

Kwinjira muri muzika amaze kubamo ubukombe, byaturutse ku babyeyi be bamufashije ndetse bakamukundisha kujya gusenga cyane, biza gutuma yinjira muri Korali yanabanyemo n’abandi banyamuziki bubatse izina mu Rwanda nka Meddy [Ubarizwa muri Amerika], Lick Lick [Utanganya amajwi n’amashusho] na Nicholas.

The Ben akaba yarinjiye muri muzika isanzwe biza no kumuhira akora Album yise “Amahirwe Ya Mbere”(Itaragenze neza). Yasohoye indirimbo nyinshi nk’iyitwa Amahirwe Ya Nyuma, Wigenda, Uzaba Uza yakoranye n’uwitwa Roger,… n’izindi zinyuranye zatumye yigarurira imitima ya benshi.

Indirimbo yamenyekaniyeho cyane ni Amaso ku Maso. Iyi ndirimbo yayisohoye mu mwaka wa 2008, nyuma y’izindi nyinshi zimenyekanye cyane yari yararirimbiyemo Tom Close nka ‘Si beza’ na ‘Mbwira’.

Nyuma yaho yaje no gushyira hanze indirimbo nka Ese Nibyo n’izindi nyuma aza kwerekeza muri Amerika aho yaje gukomereza ubuhanzi bwe akorana indirimbo ‘Turi Kumwe’ n’umwe mu batunganya indirimbo ari we Mike Ellison.

The Ben yitabiriye amarushanwa Akomeye, Ibihembo bikomeye, ndetse nibitaramo bikomeye cyane bitari byitabirwa nundi muhanzi uwariwe wese kuva Umuziki w’U Rwanda wabaho. Igitaramo giheruka nji One Africa Fest icyabereye NewYork, ikindi kibera Dubai. byose yabiririmbyemo kandi arishimirwa bidasanzwe.

Iby’urukundo rwa The Ben na Pamela byatangiye guhwihwiswa ubwo Pamella yafataga Ifoto Ari kumwe na The Ben akandikaho  Ati:

Igihe cyo Kugushyira hanze, iyi ni inshuro ya Nyuma, reka nkubabarire nkuremo Amajwi Ariko Urishyura. JYIMI (Akazina baziranyeho) Komeza waguke, waguke mu mwuka, Mu bitekerezo, no Mubukungu”.

Aya ni amagambo asanzwe ariko icyateye Urujijo ni uko yakoresheje Aka Emoji k’Umutima mu Ifoto bose bari kumwe kandi bambaye imyenda isa. Ahandi yagize ati:

Ugira Umutima mwiza, Igikundiro, Umwizerwa,kandi Umutima wawe ni Mugari kuruta uko wowe ungana,Imana ihe Umugisha Umwaka mushya wawe, n’umuryango wishimye, Ndagukunda The Ben.

Mu kiganiro kigufi The Ben aheruka kugirana n’Umunyamakuru wa Umuryango.rw, Mu ijambo rimwe gusa Yahishuye ko nta rukundo rwihariye ruri hagati ye na Pamella ahubwo ko ari Nka mushiki we.

Ati “ahhahaha, Uriya ni mushiki wanjye gusa!”

The Ben ari mu Rwanda kuva kuwa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2019 aho yaje yitabiriye i gitaramo cya East African Party cyabereye muri Kigali Arena, gusa hari n’andi makuru avuga ko ashobora Kuguma mu Rwanda ndetse bikavugwa ko n’usanzwe abatunganyiriza indirimbo uzwi ku Izina rya Lick Lick nawe ari mu nzira zigaruka i Kigali.

Amwe mu mafoto aca amarenga yagiye ashyirwa kuri Instagram:


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here