Umuhanzi ukomeye mu Rwanda, Safi Tech w’imyaka 27 agiye kurongora umukecuru w’imyaka 67

0
1043
SANGIZA ABANDI IYI NKURU


Umuhanzi Safi Tech n’umukunzi we w’imyaka 67 mu kiganiro batanze bavuze ko ntagihindutse bagomba gukora ubukwe muri uku kwezi kwa Nzeri, bagasezerana kubana akaramata.

Safi Tech  ni umuhanzi ufite indirimbo zirimo iyitwa ‘I got you’, ‘Ibanga’ n’izindi zirimo izo yiteguye gushyira hanze muri iyi minsi. Atuye mu ntara y’uburengerazuba mu karere ka Rubavu mu murenge  wa Nyamyumba mu kagari ka Munanira.

Yavuze ko amaze amezi 8 akundana na Ntibatega Leocadie. Asobanura iby’iby’urukundo rwabo uko byaje. Ati ”Iyo urukundo ruje rukagutegeka gukunda umuntu uramukunda, turateganya kuzabana’’.

Yakomeje avuga ko impamvu yamukunze akamurutisha abandi bakobwa ari uko ari inyangamugayo, akaba yitonda kandi akamenya guca bugufi.

Mu kugaragaza ko amukunda byimazeyo yavuze ko atigeze amukundira ubutunzi ahubwo yamuhisemo kubera kugira umutima mwiza. Uyu mukecuru w’imyaka 64 asanzwe ari umubyeyi w’abana 6 yabyaranye n’umugabo we wa mbere witabye Imana mu 1994. 

Ntibatega Leocadie nawe yahishyuye byinshi byihariye  birimo ibiteye amatsiko kuri uyu musore w’imyaka 27 yihebeye n’udukino tw’abakundana bakina maze rubanda bakajiginywa.

src:Inyarwanda


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here