Umuhanzikazi Priscillah agiye kugaruka mu Rwanda.

0
178
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Ni mugihe kinini gishize Priscillah aba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, ubu yahishuye ko ari gukora cyane ku gira ngo agaruke mu Rwanda.

Hashize iminsi mike Priscillah ashyize hanze indirimbo ‘Mutima’ na yo ije nyuma y’iminsi mike ashyize hanze indi ndirimbo yise ‘Ihumure’, nyamara yajyaga amara iminsi myinshi adakoze indirimbo, rimwe na rimwe abantu bakanamwibagirwa.

Uku guhindura imikorere kwa Priscillah usigaye waranahinduye izina akitwa ‘Scillah’, bigaragaza ko hari ibanga ribyihishe inyuma ari na ryo Priscillah yasobanuye. Agira ati “Mu minsi ishize rero nari mpugiye mu gutunganya album yanjye maze igihe kitari gito nkoraho, kuri ubu nkaba ngeze aho gusohora zimwe mu ndirimbo ziyigize! Ni yo mpamvu ibikorwa biri kugaragara n’ibindi byinshi biri mu nzira”.

Priscillah avuga ko impamvu yakundaga gukora buhoro mu gihe cyashize ari uko yari afite umwanya mutoya. Ati “Mu gihe cyashize kuwubona ntibyari binyoroheye byasabye ko nitonda ngashaka inzira ngomba gukoramo ishingano zose mfite, n’umuziki ukaba ingenzi ntihagire igihezwa inyuma”.

Uku kubura umwanya rero ngo byagoye cyane uyu muhanzikazi ariko muri iki gihe cyo kuguma mu rugo yabonye umwanya uhagije wo gukora indirimbo uko abyifuza.

Abajijwe igihe azagarukira mu Rwanda, yahise avuga ko kuza mu Rwanda arimo kubitegura vuba, nubwo ataramenya igihe azazira.

Avuga ko ibikorwa byo gukora cyane arimo muri iyi minsi biri muri gahunda yo kwitegura urugendo ashaka kuzagirira mu Rwanda, kugirango azabone ibihangano bihagije yazana mu Rwanda.

Ati “Ntabwo ndabimenya kubera igihe kigoranye turimo muri iyi minsi kubera Covid-19, gusa ndizera ko bizaba vuba”.

Priscillah kandi atangaza ko muri Amerika abasha kubona icyo akeneye kandi ntakibazo cy’ibihangano bye kuko bigenda neza.

src: kigali today.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here