Umuherwe Jack Ma yongeye kugaragara nyuma y’inkuru z’uko yaburiwe irengero

0
157
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umuherwe wa mbere mu Bushinwa, Jack Ma yongeye kugaragara mu ruhame nyuma y’inkuru zivuga ko amaze amezi arenga atatu aburiwe irengero.

Ma yagaragaye ubwo yagiranaga ikiganiro n’abarimu, cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mpuzashusho (video conference), kuri uyu wa 20 Mutarama 2021, umunsi wahariwe umwarimu wo mu cyaro muri iki gihugu.

Muri videwo ngufi igaragaza uyu muherwe wigeze kuba umwarimu ageza ubu butumwa kuri aba barimu asanzwe atera inkunga binyuze mu muryango Jack Ma Foundation yashinze, Ma yagize ati: “Bagenzi banjye najye twahoze twiga tunatekereza, twiteguye kurushaho kwitangira uburezi n’imibereho myiza ya rubanda.”

Nk’uko Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP) n’iby’Abongereza (Reuters) byabitangaje mu ntangiriro z’uku kwezi, kubura mu ruhamwe kwa Jack Ma kwasanishijwe n’ibibazo ibigo yashinze; Alibaba na Ant Group, bifitanye na Leta y’u Bushinwa, ibishinja kudakurikiza amategeko y’igihugu agenga ishoramari, bigashaka gukora mu buryo bwabyo.

Ubwo Leta y’u Bushinwa yatangaje ko igiye gukora iperereza ku mikorere y’ibi bigo, Ma byaramubabaje, maze mu gihe yari mu nama yabereye mu mujyi wa Shangai tariki ya 24 Ukwakira 2020, anenga politiki y’ishoramari y’u Bushinwa kuko ngo “itsikamira udushya”.

Mu nkuru ya CNBC, Ma yagize ati: “Politiki y’ifaranga iriho ubu ni iya kera. Tugomba gushyiraho inshya igenewe abakiri bato. Dukwiriye gukora impinduka kuri iyi politiki.”

Yakomeje ati: “Ntekereza ko Guverinoma y’u Bushinwa yabyinjiyemo kugira ngo ishyirireho amategeko ibi bigo,…Leta y’u Bushinwa ibyukiye kutemerera ibi bigo ko byakwiganza ku isoko, cyane cyane iry’imari.”

Muri iki kiganiro n’abarimu, ntacyo Jack Ma yigeze avuga kuri iri bura mu ruhame rye ritari rimenyerewe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here