Umuhungu wa Dr Pierre-Damien Habumuremyi yatakambiye Perezida Kagame ngo se ababarirwe bishingiye ku mirimo yakoze

0
820
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mucyo Apollo, Umuhungu wa Dr Pierre Damien Habumuremyi wigeze kuba Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda yatakambiye Perezida w’u Rwanda Paul Kagame avuga ko se adakwiye gufungwa bitewe n’uko yakoreye igihugu imirimo myinshi.

Dr Habumuremyi ufungiye ibyaha by’ubuhemu no gutanga sheki itazigamiye yabaye Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, ndetse kuri ubu yari Perezida w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, CHENO.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko uyu mugabo ufite imyaka 59 y’amavuko, yatawe muri yombi ku wa Gatanu tariki 3 Nyakanga 2020, akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo icyaha cyo gutanga sheki zitazigamiye n’icyaha cy’ubuhemu.

Bivugwa ko ibi byaha akurikiranyweho bifitanye isano na Kaminuza ya Christian University of Rwanda yashinze mu 2017 aho yakoreraga mu Mujyi wa Kigali, mu nzu yakodeshaga ahazwi nka St Paul ndetse ikagira n’ishami I Karongi mu Burengerazuba bw’Igihugu.

Kugeza ubu n’ubwo RIB itigeza igaragaza imiterere y’ibyaha uyu mugagabo ufite Impamyabumenyi y’Ikirenga (PhD) yakuye muri Kaminuza ya Ouagadougou muri Burkina Faso ashinjwa, ariko hari amakuru avuga ko yatangiye kubikora by’umwihariko mu 2018, ubwo ishuri rye ryatangiraga guhura n’ibibazo by’amikoro.

Hari amakuru avuga ko abantu batandukanye baberewemo amafaranga na Dr Habumuremyi aho yose hamwe agera kuri miliyari 1.5Frw, akubiyemo ubukode bw’inzu kaminuza ye ishami rya Kigali yakoreragamo hamwe n’aho ishami ry’i Karongi ryakoreraga.

Umwana we yatakambiye Perezida….

Dr Habumuremyi ni izina rizwi cyane muri Politiki y’u Rwanda dore ko yagiye akora imirimo itandukanye irimo kuba yarabaye Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda, Umuyobozi wa Komisiyo y’Amatora, Minisitiri w’Uburezi, yahagarariye u Rwanda muri EALA, ndetse aza no kuba Minisitiri w’Intebe, mu 2015, agirwa umuyobozi wa CHENO.

Umuhungu we, Mucyo Apollo abinyijije ku rukuta rwe rwa Instagram yandikiye Umukuru w’Igihugu amusaba kugira ikigongwe agiriye ibikorwa byo kwitangira igihugu Se yakoze.

Mucyo yagaragarije Umukuru w’Igihugu ko atumva impamvu Se yafunzwe n’ibikorwa byiza byose yakoreye u Rwanda n’Abanyarwanda.

Atangira agira ati “Ni gute ibi bishobora kuba ? Ni gute ushobora kudukorera ibi ? Papa wanjye yatangiye igihugu cye atizigama kandi yitangira n’abaturage.”

Avuga ko kuva mu bwana bwe atigeze abona Se ataha mu rugo hakiri kare bitewe n’inshingano zose yakoze zirimo izo kuyobora Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, guhagararira u Rwanda muri EALA n’ibindi byinshi byatumaga amara umwanya munini mu kazi.

Ati “Mu bwana bwanjye bwose ntabwo nigeze mbana na Papa kenshi kuko buri gihe yatahaga atinze.”

Uyu muhungu wa Dr Habumuremyi yavuze kandi ko kuva yavuka umubyeyi we yari Umuyamuryango wa FPR Inkotanyi kandi yahoraga ku ruhembe rw’abashyigikiye itezwa imbere ry’ubumwe n’ubwiyunge mu baturage.

Yakomeje agira ati “Yego ! Nari mpari kandi byose narabyiboneye. Yabaye umuntu w’ingenzi mu iterambere ry’igihugu cyacu, yabaye kandi azahora ari umuntu ukora cyane wigeze ugira mu ikipe yawe [mu bantu ukoresha].”

Mucyo avuga ko Dr Habumuremyi azahora yibukwa ko ariwe Minisitiri w’Intebe mwiza wabayeho mu Rwanda.

Ati “None arafunzwe ? Ku birego bito bidasobanutse… kuva mu 2014 guverinoma yawe yagiye iza mu muryango wacu, batubaza ibijyanye n’imitungo yacu twanagize mbere y’uko utangira guha Papa wacu iyo myanya mu buyobozi.”

“Ariko uburyo yafunzwe kubera ibirego bifitanye isano n’uko yashinze Kaminuza ? Agerageza kwigisha abana bato.”

Uyu musore asoza avuga ko n’ubwo ntawe utagira ikosa ariko Papa we yakoze uruhare rwe bityo akwiye kubabarirwa.

Amateka avunaguye ya Dr Habumuremyi….          

Urubuga rwa Wikipedia rugaragaza ko Dr Habumuremyi yavukiye i Ruhondo mu Karere ka Musanze tariki ya 20 Gashyantare 1961.

Dr Habumuremyi yize mu bihugu bitandukanye birimo Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bufaransa na Burkina Faso.

Yabonye impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminnuza muri Kaminuza ya Lubumbashi mu 1993.

Yabonye Masters mu bijyanye na Politiki muri Kaminuza ya University of Paris II Panthéon-Assas yo mu gihugu cy’u Bufaransa ndetse aza kubona PhD muri Kaminuza ya Ouagadougou muri Burkina Faso mu 2011.

Uyu mugabo yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’u Rwanda mu myaka ya 1993-1999, aza kuba umwarimu muri ULK ndetse na UNLAK mu 1997-1999.

Yakoze mu mishanga itandukanye y’imiryango mpuzamahanga irimo GTZ Kigali.

Mu 2000-2003 yari Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ndetse nyuma aza kugirwa Umunyamabanga Nshingwabikorwa wayo mu 2008.

Yaje kuba umwe mu badepite bari bagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, EALA.

Muri Gicurasi 2011, yagizwe Minisitiri w’Uburezi asimbuye Dr Charles Muligande.

Dr Habumuremyi yagiriwe icyizere n’Umukuru w’Igihugu ku wa ya 7 Ukwakira 2011, amugira Minisitiri w’Intebe umwanya yaje gushimburwaho na Murekezi Anastase ku wa 23 Nyakanga 2014.

Muri Gashyantare 2015 Inama y’Abaminisitiri idasanzwe iyobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yagize Dr. Habumurembyi, Perezida w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta y’Ishimwe, umwanya yariho kugeza ubu.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here