Umuhungu wa Pele amagambo yavuze kuri se yababaje benshi cyane

0
61
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Pele ni umukinnyi wabayeho w’ibihe byose mu mupira w’amguru uyu mugabo ubu akaba ageze muzabukuru aho afite imyaka 79 y’amavuko akaba yarakoze amateka muri ruhago atarakorwa n’undi mukinnyi wese kw’isi, akaba yarabashije guhesha Brazil ibikombe 3 by’isi mu gihe kingana n’imyaka irenga ma 20 yamaze akina umupira w’amaguru.

Ubwo umuhungu we witwa Edinho yagiranaga ikiganiro kirambuye n’ikinyamakuru cyo muri Brazil kitwa Globo Esporte yavuze ko se(Pele) ageze muzabukuru akaba yaribasiwe n’indwara yo mu bugabo bwe ibi bikaba bituma pele atakibasha no kuva mu mu rugo iwe kuko aba yumva bimubangamiye.

 

Uyu ni we Edinho Pele umuhungu w’igihangage Pele

 

Pele akaba yaravuye mu bitaro mu minsi ishize aho bamubaze inyama yo kwitako bakayisimbuza ubu burwayi afite bukaba bwaramuteye ikibazo mu mutwe aho aba yumva atagishaka kuva iwe mu rugo kuko ntakibasha kugenda neza kubera iki kibazo cy’uburwayi uyu musaza ubwo aheruka kugaragara ahantu hari abantu benshi yari yicaye ku ntebe ifite amapine kuko ntiyabashaga kugenda neza,gusa umuhungu we akaba yakomeje avuga ugereranyije ni minsi yashije Pele ari kugenda yoroherwa ariko ngo kuba yagenda nk’uko bisanzwe biracyari ikibazo.

Pele akaba yaramaze imyaka yose akina umupiraw’amaguru mw’ikipe ya Santos(Brasil), aho yabashije gutsindira iyi kipe ibitego birenga 600, akanayihesha ibikombe 2 by’amakipe yabaye aya mbere iwayo muri America yepfo (Copa Libertadores),n’ibikombe 3 bya shampiyona y’iwabo muri Brasil. Akaba yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 amaze atwaye igikombe cy’isi cye cya nyuma batwaye mu 1970 aho ikipe ya Brasil yatsindaga ikipe y’ubutaliyani ibitego 4-1.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here