Umukardinali yashimuswe n’abitwaje intwaro.

0
1274
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mu gihugu cya Cameroon umukardinali katurika umwe rukumbi bari bafite yashimushwe n’abitwaje intaro baharanira ubwigenge bw’agace ko muri iki gihugu.

Musenyeri George Nkuo umushumba wa diyoseze ya Kumbo mu majyaruguru yavuze ko kardinali witwa Christian Tumi ari kumwe n’umwami wo muri ako gace Nso Sehm Mbinglo I, n’abo bari kumwe, bashimuswe n’abantu bitwaje intwaro.

Uyu Kardinali n’uyu mwami bashimuswe ubwo bari mu gace ka Kumbo bavuye mu majyepfo mu murwa mukuru Yaoundé.

Abantu bitwaje intwaro baharanira ubwigenge bw’ako gace nibo bakekwaho gushimuta aba bantu.

Musenyeri Nkuo avuga ko abakiristu Gatolika n’abaturage benshi ba Kumbo kuwa gatanu bafashe urugendo n’amaguru berekeza aho bakeka ko uyu mu kardinali yaba afungiwe.

Mu mezi ashize, hari umuryango wo mu bwoko bw’aba Fon wiciwe abana babiri – bikozwe n’abo bikekwa ko ari abarwanyi baharanira ubwigenge – wahise uhunga ako gace ka Kumbo.

Kardinali Tumi, niwe wabasabye ko batahuka, mu nzira bagaruka iwabo abaherekeje, nibwo bahise bashimutwa.

Kiliziya Gatolika ifite abakardinali 219, muri abo 29 ni abo mu bihugu 25 bya Africa.

Kardinal Christian Tumi Wiyghan w’ikigero cy’imyaka 90, asanzwe ari umushumba w’icyubahiro wa diyosezi ya Duala mu burengerazuba bwa Cameroon.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here