Umukecuru Mukabugingo arishyuza Amag The Black umwenda w’akayabo k’amafaranga

0
1221
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umukecuru Eugenie Mukabugingo utuye ku Gisozi mu karere ka Gasabo arishyuza umuraperi Amag The Black amafaranga arenga ibihumbi 200.000Frws,ngo ni nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo yitwa “Pesa” agataha amara masa.

Umukecuru Eugenie Mukabugingo arishyuza umuraperi Amag The Black 

Ibi byashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatandatu ubwo Mukabugingo yasangizaga umunyamakuru intimba yatewe no gukoreshwa ntiyishyurwe, we afata nk’agasuzuguro.

Uyu mukecuru ufite imyaka irenga 60, mu mvugo yuje ishavu yagize ati”Mbere ya Corona baje kunkura mu rugo bantegera moto bantegeka kubasanga aho bari,bamvundiyeho batambwiye bantegeka gukina muri video y’indirimbo yitwa “Pesa”mpoza umwana,aho birangiriye abo twarikumwe baraahembwe njye baranyihorera.

Abambonye ndi muri iyo ndirimbo abaturanyi n’abana banjye bambwiye ko n’amamaye nahawe amafaranga menshi nareba uburyo natahanye ubusa bikambabaza. Nagerageje kwishyuz nahamagara ntibanyitabe bakambwira ko Amag ari Igisambo atazanyishyura.”

Mbega imbeba! Kinyusi, Binyusi...Ama G The Black mu ndirimbo nshya ...

Amag The Black

Ku ruhande rwa Amag The Black, arahakana ko iyo ndirimbo “Pesa” atari iye ndetse ngo n’uwo mukecuru ntamuzi gusa ngo azamufasha kubahuza.

Ati”Njye iyo ndirimbo yitwa ityo ntayo ngira nayikozemo ndishyurwa.Uwo mukecuru ntawe nzi.Arankurikiranaho iki?Bibaho ko umuntu yakwitendeka ku wundi,mubwire ko icyo yakishe.Gusa icyo nakora ni ukumuhuza n’uwo muhanzi.”

Umukecuru Eugenie Mukabugingo yagejeje iki kibazo cye ku Nteko Nyarwanda y’Ururimi n’Umuco (RALC) bamusezeranya ko  bagiye kubikurikirana.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here