Umukinnyi w’umunya Tanzania Mbwana ally samatta yakoze amateka muri Championa y’abongereza (Premier league) atarigeze akorwa nundi mukinnyi uwariwe wese.

0
83
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Mbwana ally samatta yavutse kuri 23/12/1992 avukira Dae Es Salaam muri Tanzania. uyu mukinnyi yatangiye gukina umupira w’amaguru nkuwabigize umwuga muri 2010 mu ikipe y’iwabo yitwa simba sport club, nyuma y’aho yaje kwerekeza mu ikipe ya TP mazembe yo muri RDC ariho yatangiye kumenyekana cyane, muri 2016 yaje kwerekeza mu ikipe yitwa Genk yo mububiligi ikina mukiciro cya mbere(Belgium first division A).

 

Mu ntangiriro z’uyu mwaka 2020 mu kwezi kwa 1 yaje kugurwa n’ikipe ikomeye cyane ifite amateka mu gihugu cy’ ubwongereza Aston Villa aho yaguzwe akayabo ka million 8m za ma pounds maze yerekeza muri iyi kipe avuye muri Genk yo mu bubiligi ahita aba umunya Tanzania wa mbere ukinnye muri championa y’Abongereza (Premier league) ibintu byashimishije kuburyo bukomeye abakunzi bu mupira wa maguru muri Tanzania aho bagiye bamwifuriza ishya n’ihirwe.

Mu Bwongereza bakinaga umunsi wa 25 wa championa aho ikipe ya Aston villa yari yasuye ikipe ya AFC Bournemouth aho yaje gutsindwa ibitego 2-1. Kumunota wa 70 uyu rutayizamu ukomeye cyane wu munya Tanzania  nibwo yaje kwishyura igitego cyimwe 1 rukumbi iyi kipe yabashije kubona  muri 2 bari batsinzwe ahita aca uduhigo dukurikira.

Uduhigo Mbwana ally samatta yaciye:

Nyuma yo kuba umunya Tanzania wambere ukinnye muri championa ya bongereza(Premier league) igitego yatsinze cyamugize umukinnyi wa mbere wu munya Tanzania utsinze muri iyi championa.

Mbwana samatta yahise yandikwa mu bitabo nk’umukinnyi ukomoka mu gihugu cy’i 117 ukinnye muri iyi shampiyona  y’Abongereza ikunzwe na benshi cyane, yabaye numukinnyi wa mbere ubashije gutsindira ikipe ya Aston Villa igitego cy’umutwe muri uyu mwaka w’imikino mugihugu cy’ubwongereza.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here