Umukinnyi w’Umunyarwanda yasinye amazezerano yo gukinira Arsenal yo mu Bwongereza.Ese yabigezeho ate?

0
419
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Amakuru aturuka muri Noruveje n’ i Londre mu gihugu cy’Ubwongereza aremeza ko Arsenal yarangije gusinyisha umusore w’Umunyarwanda ufite n’ubwenegihugu bwa Norveje ,George Lewis Igaba Ishimwe Maniraguha k’ubuntu.

Uyu musore George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha yasinyiye ikipe ya Arsenal yo mu kiciro cya mbere mu Bwongereza nyuma yo gutsinda igeragezwa ry’ibyumweru bibiri yayikoreyemo.

George Lewis azerekeza muri Arsenal ku buntu nyuma y’uko atandukanye na Fram Larvik yo mu cyiciro cya gatatu mu Norgève ndetse yari yatumiwe ku mukino Arsenal yatsinzemo West Ham igitego 1-0 muri Werurwe.


Uyu musore w’imyaka 19 azaba ari gukinira mu ikipe y’abatarengeje imyaka 23 y’ikipe ya Londere.Gusa byitezwe ko azajya akinishwa imikino imwe n’imwe mu ikipe nkuru.Abasesenguzi bemeza ko Lewis azaba umukinnyi ukomeye ku isi.’

Ni umuhanga kandi arihuta, yamaze imyaka mike muri shampiyona yo hasi ya Noruveje yitwara neza cyane mu gihe yakiniraga amakipe nka Tromso IL na Tromsdalen.

Uyu musore yavukiye i Kigali, mu Rwanda ku itariki ya 16 Kamena 2000.Nyuma y’igihe gito avutse iwabo baje kwerekeza muri Norveje aho yatangiriye gukina umupira mu makipe y’abato.Biteganyijwe ko Arsenal iza kwerekana uyu mukinnyi bidatinze kuko VG muri Noruveje yamaze kwemeza ko amasezerano yasinywe.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here