Umukinnyi w’umwirabura yarasiwe mu Bufaransa arapfa

0
237
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umunya-Cote d’Ivoire, Christopher Aurier murumuna wa Serges Aurier ukinira ikipe ya Tottenham mu Bwongereza yarasiwe ku muhanda mu Bufaransa ahita apfa.

Christopher Aurier akaba yarasiwe mu Mujyi wa Toulouse ubwo yari avuye mu kabyiniro mu ijoro ryakeye ryo ku Cyumweru aho yahise yihutanwa kwa muganga ariko akitaba Imana mu rukerera rwo kuri uyu wa Mbere tariki ya 13 Nyakanga 2020.

Tottenham ikinamo mukuru we Serge Aurier ikaba yihanganishije uyu mukinnyi ku bwo kubura umuvandimwe we.

Yagize ati “ikipe ibabajwe no kwemeza amakuru yatanzwe n’ibinyamakuru ko umuvandimwe wa Serges Aurier yapfuye mu rukerera rw’uyu munsi”.

“Twifatanije na Serges muri bino bihe by’umubabaro kandi tugasaba ko amabanga y’uyu mukinyi n’umuryango wiwe yubahirizwa. Twese mu ikipe twihanganishije Serges n’umuryango we”.

Christopher Aurier akaba yakinaga mu cyiciro cya 5 mu Bufaransa mu ikipe ya Rodéo-Toulouse.

Christopher Aurier

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here