Umukobwa wari umunyeshuri yashyize hanze urutonde rw’abagabo amaze kuryamana nabo akabanduza SIDA, abantu barumirwa.

0
577
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umukobwa witwa Harriet Vihenda Akunava, wahoze ari umunyeshuri muri kaminuza ya Nairobi, ikigo cya Kikuyu yemeye ko yanduye virusi itera SIDA kandi ko yayanduje abagabo benshi baryamanye yihorera birangira anabashyize ahagaragara.

Muri iki gikorwa cye cyo gukongeza abantu benshi agakoko gatera SIDA, yitwaza ibintu byose umugabo asanzwe yifuza kandi ararikira, afite ikibuno, ingano, ishusho ndetse no mu maso heza. Muri make afite kimwe cyose cyatuma umugabo uwo ari we wese amwirukaho.

Gusa yahungabanije ubuzima bwa benshi, ubwo yabyaturaga ku ya 3 Kanama, ku rubuga rwe rwa instagram, atangaza ko ari mwiza kandi ko yaryamanye n’abagabo mu rwego rwo kwihorera.

Uyu mukobwa yatangaje ko yamenye ko yanduye virusi itera SIDA nkuko abivuga muri videwo yakoze, ariko ahitamo guceceka ku bijyanye n’ubwandu bwe kuko yari afite uburakari bwinshi.

Yanduje abagabo benshi ku buryo yakoze urutonde nyuma rushyirwa ku mbuga nkoranyambaga. Urutonde rwerekanye amazina 16 ya mbere y’abagabo yanduje virusi itera Sida ndetse n’ikigo cyabo.

Binyuze kuri konti ye ya Instagram, Harriet yasabye abagabo bagiye bahura nawe kwipimisha, ati:”Igihe kirageze ko mvugisha ukuri. Nashavuye amezi menshi ariko singishoboye kwihangana. Nanduye virusi itera SIDA kandi nanduje abagabo. Nsabye imbabazi, mumbabarire. Mugerageze mwipimishe murebe niba narabanduje”.

Urutonde rw’abagabo baryamanye na Harriet akabanduza SIDA

SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here