Umukozi w’Imana Patrick Kaziye yashyize hanze filime mbarankuru yise “Jesus alone”

0
367
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Guhera Kuya 06 Nyakanga kuri YouTube channel Yitwa Ukuri Kuzakubatura harimo Gucaho Film Documentaire(Mbarankuru) ikaba Yarakinwe n’Abanyarwanda Kandi yarakinwe Mukinyarwanda Gusa Yahawe Izina Ry’Icyongereza Jesus Alone.

Patrick Kaziye wanditse akanayobora Filime Jesus alone

Ibi bintu bikaba bitari bisanzwe Bimenyerewe muri Gospeli Nyarwanda Ko tubona ama Film Avuga Kubutumwa Bwiza, Ubusanzwe Muri Gospel nyarwañda dusanzwe tumenyereye kumva amakuru y’abahanzi, Amakorari,Abavugabutumwa, ariko kumva ngo ko habonetse Film Festival za Film muri Gospel hano Iwacu nibintu abantu batazi.

reba hano film “jesus alone”

 Patrick Kaziye wanditse ino Film documentaries akanayiyobora, yatangarije Rwandan News Ko we Inzozi ze Atari ama Documentaire gusa ahubwo we ko arota gukora filme ziyobokamana mu Rwanda agahamya ko Bitazatinda cyane hazasohoka ama Film aba Kristo bazajya Bicara bakareba bagahemburwa nkuko basanzwe bumva indirimbo zanditswe cg bitabira ibiterane bakavayo bahembuwe mubugingo.

Iyi Filime mbarankuru irimo Gusohoka muburyo Bwuruhererekana ibyo dusanzwe tuzi Nka series yatangiye kunyura kuri ino chene guhera kuri uyu 06 Nyakanga 2020

Aho Patrick atangaza ko Igizwe n’uduce 7 zizasohoka mugihe cyingana n’Ukwezi, Akaba kandi kandi atangaza ko Iyi Film yayanditse agamije kuburira abanyarwanda ngobareke kumvira inyigisho z’Ikinyoma zirimo gukwira kwizwa hirya no Hino Ku Isi ibyo we Avuga ko Biri mu ntego zimbere yahereyeho ajya Gushinga Ministeri y’Ivugabitumwa Yitwa UKPF-Ministry(Ukuri Kuzakubatura On PKaziye Foundation)


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here