Umunyamakuru wa RBA yasezeranye n’umukobwa wa Perezida wa FERWAFA Lt.Ingabire

0
539
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umunyamakuru wa RBA, Andrew Kareba, yasezeranye mu mategeko na Lt Ingabire Sekamana Arielle, umukobwa wa Rtd Brig. Gen. Sekamana Jean Damascène uyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA.

Kareba na Lt. Ingabire basezeranye kuri uyu wa Kane tariki 16 Nyakanga 2020, nyuma y’igihe bari bamaze bakundana.

Umunyamakuru Andrew Kareba akora mu biganiro bitandukanye kuri RBA nka Waramutse Rwanda na Inspire me n’ibindi byibanda ku myidagaduro n’urubyiruko.

Agiye kubana akaramata n’umukunzi we Lt Ingabire usanzwe abarizwa mu Ngabo z’u Rwanda.

Lt Ingabire Sekamana Ariella, azwiho ko mu 2018, ubwo yari umunyeshuri mu ishuri rya Gisirikare rya Gako yegukanye irushanwa ryitabiriwe n’abanyeshuri 23 biteguraga kurangiza amasomo ari abasirikare bakuru mu bihugu baturutsemo hirya no hino ku Isi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here