Umunyarwanda yatawe muri yombi na Polisi y’Ubufaransa ashinjwa gutwika katederali ya Nantes

0
1464
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Polisi yo mu gihugu cy’Ubufaransa yataye muri yombi Umunyarwanda imukurikiranyeho kugira uruhare mu itwikwa rya Katederali ya Nantes.

Iyi nkongi bikekwa ko itabaye ku bw’impanuka ahubwo yakozwe ku bushake ,ndetse abakekwa batangiye gutabwa muri yombi ngo babiryozwe.

Izi katederali zombi zatwitswe ni iya Mutagatifu Petero na Pawulo zo mu mugi wa Nantes .Uyu mugabo w’imyaka 39 yafatiwe iwe ku gicamunsi cyo ku wa gatandatu.

Bivugwa ko uyu mugabo ari Umunyarwanda wakoreraga diyoseze nk’umukorerabushake kandi nta bindi byaha yari yarakurikiranyweho na polisinkuko tubikesha Europe 1 news.

Umushinjacyaha Pierre Seannes avuga inkongi eshatu zatwitse uru rusengero, rwarimo ishusho yo mu kinyejana cya 19 ifite agaciro kanini yari yaraturutse i Rome.

Si ubwa mbere inkongi nk’izi zivugwa mu Bufaransa dore ko umwaka ushize hari inzu ndangamurage ndetse na katederali ya “La Notre Dame” ,yubatswe mu kinyejana cya 12, byafashwe nabyo birangirika bikabije.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here