Umunyarwandakazi yakoze software itahura aho uwanduye COVID19 yanyuze

1
2624
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umunyarwandakazi, Ishemaryayo Jeanne Bovine, uyobora kampani ‘Calmgeek Ltd’ yatangije umushinga witwa ‘Irinde’ugamije kumenya ahantu umuntu yanyuze bityo bikaba byakoroha mu kumenya aho uwanduye COVID19 yanyuze hose.

Mu kiganiro kihariye n’Imvaho Nshya dukesha iyi nkuru, Ishemaryayo, yavuze ko iri koranabuhanga ryakoreshwa mu nzu zogosha, muri hoteri no mu nsengero.

Ati: “Ikoranabuhanga natangije ryafasha mu kumenya niba uwanduye COVID19 yagiye ku isoko cyangwa n’ahandi bityo abahanyuze bose bakaba bamenyekana. Aho hose nihaba hariho rya koranabuhanga ryacu bazamenya ngo ni bande bageze ku isoko uyu munsi”.

Asobanura ko iri koranabuhanga rikoresha uburyo bw’ikarita ndetse n’imashini ishyirwa ku muryango w’inyubako.

Ati: “Niba haje umuntu agakozaho ikarita, bakamenya ngo yahageze igihe iki n’iki, ni bande bandi bahageze, bahageze ryari, ku buryo inzego zibishinzwe zibonye uwarwaye Koronavirusi zahita zimenya ngo yageze mu isoko rya Nyarugenge, abantu bahageze ni bande, bakagenzura isoko ryose bakaba bashyira mu rugo ba bantu, ubuzima busanzwe bundi bugakomeza”.

Ishemaryayo agaragaza ko iyo karita (Smrt Card) ishobora gukora ahantu habiri by’umwihariko ku muntu waba ayifite cyangwa ayifite muri terefoni.

Ati: “Ayo makarita aba arimo umwirondoro wabo wose ku buryo buzaba bworoshye kugira ngo ibigo bitange raporo byoroshye batagombye kubandukura mu gitabo nk’uko hamwe birimo gukorwa”.

Aha hejuru, Ishemaryayo Jeanne Bovine arerekana ikarita yifashishwa kumenya no gutahura uwanduye COVID19 n’abo yahuye nabo.

Avuga kandi ko hari Umuryango w’Abayisilamu mu Rwanda ndetse na zimwe mu nsengero za EAR zatangiye gukoresha iri koranabuhanga.

Ishemaryayo agaragaza ko ahura n’imbogamizi zuko abanyarwanda bizera ikintu giturutse muri Leta ariko ngo bagerageza kubasobanurira, babyumva bagakoresha iryo koranabuhanga.

Ati: “Izindi mbogamizi, ni ya myumvire yo kumva ko Leta ari yo igomba kuduha ibisubizo byose. Umukene wa nyuma na we, ubu ashobora gukoresha iri koronabuhanga”.

Yongeraho ko iri koranabuhanga ritazarangirana na COVID19 kuko ngo batangira uyu mushinga kwari ugukemura ikibazo cy’abantu bata indangamuntu zabo mu nyubako baba bagiyemo.

Kampani ‘Calmgeek Ltd’ yatangiye mu kwezi kwa Mutarama 2020 kugira ngo uwataye indangamuntu ashobore kumenya inyubako yayitayemo naho “Software” yafasha gutahura uwanduye COVID19 n’abo yahuye na bo, imaze ukwezi n’ibyumweru bitatu ikora.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

1 COMMENT

  1. Nitwa umuhuzaclarisse Clarisse
    Iryo Koranabuhanga ryaba ariryiza kuko kugeza ubu umuntu ntiyabasha kumenya Aho yanduriye ariko ako gakoresho kazadufasha PE
    Murakoze cyane.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here