Umunyeshuri wo muri IPRC yavumbuye imashini itanga amazi bitewe n’amafaranga washyizemo.

1
478
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Uwitwa Mugabo Kelly Théogène amaze imyaka hafi 2 avumbuye ikoranabuhanga yise Smart Voma. Ni Imashini yakoze ushobora kuguriraho amazi ushaka bitewe n’amafaranga ufite.

Hashize igihe kitari gito abanyarwanda basaba ikigo gishinzwe gutanga amazi mu Rwanda WASAC ko cyabashyiriraho uburyo bwo kujya bagura amazi nk’uko babigenza mu igurwa ry’umuriro kuko ngo ibi byafasha benshi gucunga ikoreshwa ry’amazi mu ngo cyangwa mu nganda zabo.

Ibi bimaze igihe kitari gito byigwaho, gusa kugeza iyi saha ntagisubizo cyari cyatangwa dore ko na WASAC nayo byabafasha kutitirwa baza kwishyuza ndetse no kubarisha amazi yakoreshejwe.

Kuri uyu wa kabiri nibwo hagaragaye umunyarwanda w’umunyeshuri wo muri IPRC Kigali, yavuze ko yavumbuye imashini uzajya ushyiramo amafaranga ikaguha amazi angana n’amafaranga washyizemo yashira amazi agahagarara.

Iyi mashini yavumbuwe na Mugabo Kelly Théogène yayise Smart VOMA aratangaza ko ushobora kugura amazi mu buryo bugera kuri butatu bw’ingenzi.

23-year old IPRC student invents a water meter | The New Times ...

Ubwo buryo yashyizeho ngo yagendeye ku nguni zishoboka bitewe n’ikiciro umuntu arimo, ubwo buryo harimo, Smart card, Mobile Money ndetse no kuba wahuza iyo mashini na Konti yawe yo kuri Banki n’uburyo bwo gukoresha ibiceri.

Mu mashusho yagaragaje Kelly yerekana uko iyo mashini ikora yagerageje kwerekana uburyo bubiri aribwo bw’ikarita ndetse n’uburyo bw’igiceri.

Mugabo Kelly Théogène aratangaza ko akomeje ubushakashatsi bwe kuburyo yakora imashini nto ingana n’izisanzwe zikoreshwa mu igenzura ndetse ni Ibara ry’amazi yakoreshejwe.

Kugeza ubu imashini smart VOMA ikaba yaroherejwe hanze ngo barebe ubuziranenge bwayo maze ibone kwemerwa.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

1 COMMENT

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here