Umunyeshuri yiyahuye kuko umubyeyi we yamwatse telefone

0
300
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa munani (8) wari utuye mu gace ka Kasibos mu Karere ka Homa Bay muri Kenya, yiyahuye kubera ko se yamwatse telefone ntayimusubize.

Nk’uko Citizen TV yabitangaje kuri uyu wa 21 Mutarama 2021, uyu mubyeyi yatse umwana telefone kugira ngo ayikoreshe, kuko iye yari yapfuye.

Yari yasezeranyije uyu mwana ko telefone ayimusubiza ejo hashize tariki ya 20 Mutarama, ariko ntiyayimusubiza, bituma umwana arakara.

Uyu mwana yahise kujya kwiyahurira inyuma y’urugo, abahageze basanga yamaze gupfa.

Polisi ya Kenya yemeje aya makuru, yongeraho ko iperereza kuri uru rupfu rigikomeje.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here