Umupfumu yakubitishije inkuba abajura bagera kuri 18 ubwo barimo bagabana ibyo bavuye kwiba.

0
422
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Abajura bakubiswe n’inkuba ubwo bari barimo kugabana ibyo bibye. Muri bo 18 bahise bapfa. Byabereye mu Ntara ya Adamawa mu ishyamba riri ahitwa Toungo muri Cameroun.

Umuyobozi wa Polisi muri ako gace witwa DSP Suleiman Yahya yemeje ayo makuru avuga ko humvikanye urusaku rw’inkuba rukomeye bagiye kureba basanga ni abantu 18 bakubiswe nayo barapfa.

Kariya gace gaturanye na Nigeria kazwiho kuba indiri y’ibisambo bikunda kwambura abantu baca hafi aho.

Umwe mu batuye muri kariya gace avuga ko abajura baje bagafata abantu bakabambura ibyo bari bafite harimo n’amafaranga agera kuri miliyoni 20 z’amafaranga akoreshwa muri Nigeria bita Naira.

Ubwo barimo bayagabanira mu ishyamba rya Toungo inkuba yabakubise hapfamo 18.

Bivugwa ko bayitejwe n’umwe mu bapfumu ukorera muri ako gace nyuma y’uko abisabwa n’abaturage bajujubijwe n’abambuzi.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here