Umupolisi warokoye uruhinja rw’ibyumweru bitatu yashimiwe

0
340
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umupolisi ari gushimirwa nk’intwari nyuma yaho arokoye ubuzima bw’uruhinja rw’ibyumweru bitatu rwari ruri guhumeka insigane.

Polisi yo muri Leta ya Michigan yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yashyize hanze videwo kuri Facebook igaragaza ubutwari bw’uyu mupolisi.

Hari ku itariki 9 Nyakanga ubwo uyu mupolisi witwa Cameron Maciejewski irukaga ajya gutabatra aka gahinja kari kamaze ibyumweru bitatu gusa ku isi y’abazima akakajyana iwabo maze agasanganirwa n’impundu za nyina n’umuryango we wose.

Amashusho agaragaza nyina yitura hasi kubera ibyishimo nyuma yo guterura agahinja ke akagasimbiza.

Uyu mupolisi avuga ko akesha ibi imyitozo yakoze yo gutuza no gutekereza byihuse mu gihe habaye ikibazo.


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here