Umushahara w’abasirikare wazamuweho 75% n’uw’abarimu uzamurwa 20%

12
23762
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Dr Frank Habineza, umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda akaba na Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije, Democratic Green Party, avuga ko bishimira uburyo ibyo bagiye bavuganiraho abaturage birimo gukorwa, muri ibyo hakaba harimo ko umushahara w’abasirikare wazamuweho 75%, uw’abarimu ukaba umaze kuzamurwaho 20% n’uw’abapolisi nawo ukaba urimo kuzamurwa.

Ibi Dr Frank Habineza yabisobanuye ubwo bari mu nama ya biro Politiki y’iri shyaka, yigaga ku byerekeye itumanaho mu bihe by’icyorezo cya Coronavirus. Muri iyi nama, batangarije abarwanashaka ko bishimira uburyo iri shyaka rikomeje kubona imyanya yo kurihagararira mu nzego za Leta, nyuma yo kugira abadepite babiri ubu bakaba baranabonye umusenateri.

Dr Frank Habineza yavuze ko bishimira kuba ibyo ishyaka ayoboye ryagiye risaba Leta bigenda bikorwa, muri ibyo hakaba hari harimo kuzamura umushahara wa mwarimu, umushahara w’abasirikare n’uw’abapolisi. Abarimu ngo bongerewe 10% kandi bagiye kongerwaho andi 10% naho abasirikare bongejwe 75% mu gihe n’abapolisi biri mu nzira bikorwa. By’umwihariko abarimu bo ngo banabasabiye ihahiro ryihariye kandi naryo ngo hari amakuru bafite ko bigeze kure binozwa.

Dr Frank Habineza yabwiye Abanyamakuru ko hari n’ibindi bakomeje gusaba Leta kandi bizeye ko bizakorwa. Yagarutse ku mafaranga yagenewe abaturage agamije kubafasha kwikenura nyuma yo kuzahabwa n’icyorezo cya Covid, ikibazo gihari ngo akaba ahabwa abifite kuko ibisabwa usanga abayakeneye batabyigondera.

Src:Ukwezi


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

12 COMMENTS

  1. Murakoze kutubeshya abasirikare bo byarakozwe ariko abarimu bo ntacyakozwe ubanza mwarimu we adateketezwaho ibaze umwarimu uhembwa 40k uko abayeho muri Kigali harigihe mwumva ko bonyeyeho 10% mukumva arimenshi ngaho kora imibare usanga bongeyeho 4k kandi bazamuye igicuro cy’amazi ,umuriro ahaaa nzaba ndeba

  2. Ntimukatubeshyere duhari! Iryo 10% rivuugwa ko mwarimu yarihawe ko ntaryo tubona baritanze mu magambo gusa my mibare barabyibagirwa?? 10% ntaryo turabona kuva mukwa7 kugeza nubu? Ahubwo nimutubarize ryaheze hehe?

  3. Nge inkuru nk’izi ziranshanga. None she kuvuga ngo umushahara warazamuwe ntunavuge uti twavuye kuri aya tugera kuri aya iyo nkuru ko imeze nka speculation. Ukwezi bajye baba abanyamwuga kuko unkuru ubwayo irimo ibihanga byinshi.

  4. Ariko ubundi mujya mutekereza uko mwarimu abayeho? Ahhh,ubu Koko mwarimu uhembwa ibihumbi 40 atunze umuryango,kwishyurira ishuri abana ndetse no gukodesha icumbi.None see murumva Hari aho mbeshye?Mbese murumva iyi mibereho yatanga ireme ry’uburezi?

  5. Murabeshya rwose, aho kuzamura umushahara wa mwarimu ,ahubwo yashyizwe no mu bwiteganyirize bwa “Ejo heza”.Erega akazi abarimu bakora ntawakabonera umushahara uretse Imana izabihembera.

  6. Ni byiza cyane. Abasirikare kongezwa 75% biranejeje cyane kuko buriya abakora umurimo ukomeye wo kurinda no kwitangira igihugu ku buryo bugaragarira buri muntu wese. Bizarushaho kunezeza nihatekerezwa no ku mwarimu. Mwarimu ni we soko ivomwaho na bose: Abayobozi n’abategetsi, abenjeniyeri n’abacungamuntungo, abasirikare, abapilote n’abandi, ariko barangiza ntibongere kumutekerezaho atararemba/ ataratangira gutaka. Ubwarimu ni wo mwuga usuzuguritse cyane ku muntu wize, ku buryo mu bari kwiga bato nta wuba awifuza – kuwumubwira bisa no kumubwira nabi. Iki kibazo cya Mwarimu nigikemuka kizaba gisubije uyu mwuga agaciro kawo. Narangiza nshimira Let’s y’u Rwanda imbaraga ikomeza gushyira mu iterambere ry’abanyarwanda muri rusange: SAZA NEZA, GIRINKA, AMAZI N’AMASHANYARAZI, KUBAKA AMASHURI MEZA, AMASOKO N’IMIHANDA, GUKUMIRA INDWARA N’IBYOREZO, n’ibindi byinshi.

  7. Comment:
    yewe mwalimu numukozi w’Imana niyo izamuhemba none wakibaza NGO abayeho gute uwaguha 40k ukoresha umukozi uhemba 1500 wishyura inzu ushaka kurya niyo mpamvu abarimu amadene yabo ahiraho Let’s niyige kuri mwarimu pe

  8. Umva kubeshya ngo wazamuye umushahara wa mwarimu Kandi mwarimu ubwe yivugira ko ibyo Ari ukubeshya mujye mukura ibintu mumagambo mubishyire mubikorwa

  9. Abarimu muti baratubeshyera ntayo twongejwe, abasirikari nibo bayongejwe. Warebye kuri compte zabo se koko usanga bo batabeshyerwa? Ubwo iyi nkuru niba ari ikinyoma nicyo kuri bose.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here