Umusirikare wa RDF arashinjwa guca ikariso y’umwana w’imyaka 15 akamusambanya

0
1249
SANGIZA ABANDI IYI NKURU

Umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda ukorera mu murenge wa Mata w’akarere ka Nyaruguru , arashinjwa n’umwana w’imyaka 15 kumusambanya nyuma yo kumuciraho ikariso yari yambaye .

Byabaye Tariki 02 Kanama 2020 , ubwo uyu mwana w’imyaka 15 yari kumwe mugenzi we mu gishanga cy’iwabo mu mudugudu wa Taba , Akagari ka Rwamiko mu murenge wa Mata . Icyo gihe ngo uwo umusirikare yarahabasanze , afata mwana ukuboko aramukomeza yirukana uwo bahiranaga ubwatsi mu birayi.

Umwana wasambanyijwe yagize ati : “ Twari turi kwahira ubwatsi mu birayi maze umusirikare wari ahantu gihuru araduhamagara , abwira akandi kana twari turi kumwe ngo nikagende kage kwahira hirya , dusigara tuzurungutana kugeza ubwo imbaraga zinshiranye ansindagira umutwe wanjye ku giti , ankubita umutego nikubita hasi . Kubera ko nari nambaye ikabutura y’ababuci arayishwanyaguza . “

Uyu mwana usanzwe wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza , avuga ko nyuma yo gusambanywa yageze mu rugo bamujyana ku kigo nderabuzima , bamuha ibinini bahita banamwohereza ku bitaro bya Munini .

Ngo bavuye ku bitaro we na nyina bagiye mu kigo cya gisirikare , ubuyobozi bwa gisirikare busaba uyu mwana kwerekana umusirikare wamusambanyije aramwerekana.

Ati : ” Babanje kubaza mama ngo ese warize ?, ati ‘ oya ‘ , barongera baramubaza bati ‘ se umugabo wawe yarize ‘ ati oya ‘ . Noneho batujyana mu kigo cya gisirikare babashyira ku murongo mukoraho maze kumukoraho bamujyana mu biro . “

Uyu mwana n’umubyeyi we bahuriza ku kuba ubutabera bwakora akazi kabwo , uwamusambanyije agahanwa bakanamenyeshwa igihano yahawe .

Umubyeyi w’uyu mwana usa n’uwahungabanyijwe n’icyaha cyakorewe umwana we . lyo atangiye kugira icyo abivugaho ahita afatwa n’ikiniga kuvuga bikamunanira.

Uyu mubyeyi yagize ati : “ Ntabwo twashoboye kumenya izina ry’uwo musirikare , umwana yaragiye aramwerekana njye bahita bajyana mu biro . Inzego zibishinzwe zigomba kunkurikiranira ikibazo cy’umwana wanjye ” .

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mata avuga ko iki kibazo bakimenye ndetse ko bakigejeje ku nzego zibakuriye.

Umuvugizi w’lgisirikare cy’u Rwanda , Lt. Col Innocent Munyengango , yabwiye UKWEZI dukesha iyi nkuru ko kiriya kibazo atari akizi gusa avuga ko bagiye kugikurikirana . Yagize ati “ Nta makuru mbifiteho . Reka dukurikirane tubaze ababishinzwe . ”

Ibi bibaye mu gihe hari abasirikare babiri bo mu ngabo z’u Rwanda bakurikiranyweho ibyaha birimo icyo gusambanya abagore byakorewe mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali.

Ingingo ya 133 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda isobanura byimbitse imiterere y’icyaha cyo gusambanya umwana , ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira , aba akoze icyaha.

Ibyo harimo : gushyira igitsina kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana ; gushyira urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina , cyangwa mu kibuno cy’umwana ; gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

lyo abihamijwe n’urukiko , ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25 . lyo gusambanya umwana byakorewe ku mwana uri munsi y’imyaka cumi n’ine , igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

lyo gusambanya umwana ufite cyangwa urengeje imyaka cumi n’ine byamuteye indwara idakira cyangwa ubumuga , igihano kiba igifungo cya burundu .


SANGIZA ABANDI IYI NKURU

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here